Uwari warakatiwe n’inkiko gacaca agatoroka yafatiwe i Kigali yarihinduje amazina

2,244

Bwana Gasake Wellars wari warakatiwe n’inkiko gacaca ariko agatorokera mu gihugu cya Uganda yafatiwe i Kigali, bigaragara ko yakoreshaga andi amazina.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Gicurasi 2024, inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zatangaje ko zataye muri yombi umusaza witwa Gasake Wellars w’imyaka 73 y’amavuko, uyu akaba yarahamijwe icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko Gacaca.

Amakuru avuga ko uyu mugabo Wellars akimara kumva ko ari kunugwanugwa mu bagize uruhare muri jenoside, yahise atorokera mu gihugu cya Uganda, baramubura, ariko ibyo ntibyabujije ko urukiko ruburana adahari ndetse rumuhamya icyaha cyo kwica no guhohotera Abatutsi, runamukatira igifungo cya burundu.

Muzehe Wellars GASAKE yari yarabonye ibyangombwa bya Uganda yihindura amazina yiyita Muteesasira Wellars Kasachi

Nyuma y’iyo myaka yihisha, ejo bundi kuwa gatatu nibwo yaje kuvumburwa mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, akagari ka Gako, mu mudugudu wa Rebero, akaba yari yihishe ku muhungu we, bikavugwa ko yari yarahinduye amazina aho yari yariyise Umugande ndetse akaba yari afite n’ibyangombwa bya Uganda yitwa Muteesasira Weralis Kasachi.

Umuhungu we nawe yajyanywe n’inzego zishinzwe umutekano, akurikiranyweho gushira papa we

Amakuru akomeza avuga ko yajyanywe n’umuhungu we witwa Shingiro Valerie w’imyaka 40 y’amavuko kuko yari yabanje guhisha inzego zishinzwe umutekano avuga ko ise atari muri iyo nzu, abandi barahatiriza barinjira bamusanga mu nzu ariho yihishe.

Kugeza ubu bombi bari kuri station ya Masaka.

Comments are closed.