Uwateye inda uwo yigisha n’abamufashije mu mugambi wo kuyikuramo bakatiwe gufungwa by’agateganyo

2,704
Kwibuka30

Abakozi bane b’Ikigo cy’Amashuri cya Sainte Trinité de Nyanza, bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi ku byaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’umwarimu bikekwa ko yateye inda umunyeshuri.

Aba bakozi barimo abarimu batatu, ushinzwe ububiko ’Stock’ n’uwo mu kabari ko mu Karere ka Nyanza bikekwa ko ariwe wanyujijweho umuti wifashishijwe mu gukuramo inda ariko we Urukiko rukaba rwategetse ko azakurikiranwa adafunze nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’Urukiko ku ifunga n’igungurwa ry’agateganyo wo ku wa 11Kanama 2023. Bagenzi be bo bagiye gufungirwa mu Igororero rya Muhanga.

Aba bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo undi inda ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.

Ibi byaha bivugwa ko babikoze mu bihe bitandukanye, aho bivugwa ko umwarimu yasambanyije umunyeshuri yigishaga, akamutera inda, nyuma ku wa 12 Nyakanga 2023 bamwe muri abo barimu bagafatirwa mu cyuho bamaze guha imiti ikuramo inda uwo munyeshuri.

Amakuru avuga ko bari babisabwe na mugenzi wabo wari warateye inda nk’uko byanasobanuwe mu Rukiko mu gihe cy’iburanisha.

Kwibuka30

Uwo mwana w’umukobwa wigaga kuri iri shuri rya St Trinité ryo mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, yafashwe anaterwa inda tariki 3 Kamena 2023, nyuma y’uko ngo yari amaze iminsi abeshywa n’uwo mwarimu ko azamufasha mu buzima bwe cyane ko yari imfubyi, bityo akaba yaramusohokanaga mu bubari butandukanye.

Ibyaha aba bagabo bose uko ari batanu bakurikiranyweho baramutse babihamijwe n’urukiko bafungwa imyaka itari munsi y’icumi ndetse bakanatanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw nk’uko biteganywa n’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo inda, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.

Icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda cyo ntabwo gihanwa kimwe n’uwakoze icyaha keretse igihe itegeko ribiteganya ukundi cyangwa umucamanza abona ko uruhare rw’icyitso mu gukora icyaha rungana cyangwa ruruta urw’uwakoze icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse gutangaza ko rutazihanganira abantu bakora ibyaha byo gusambanya abana ndetse no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa abamara kubikora bagashaka gufasha abo bateye inda kuzikuramo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo undi inda no kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda bitwaje umwuga bakora.”

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.