UWIZEYIMANA Charles Asarura Agatubutse mu buhinzi bw’urusenda

17,909

Bwana CHARLES UWIZEYIMANA umugabo wiyemeje guhinga urusenda narwo rukamukundira ku buryo rumuha agera kuri miliyoni 3.

UWIZEYIMANA CHARLES ni umuhinzi w’urusenda ahungira mu Karere ka Nyagatare mu cyanya cya Kagutumba. Uno mugabo yatangarije ikinyamakuru kigalitoday ko yatangiye buno buhinzi mu mwaka w’i 2017 akaba ahinga ku buso bwa hegitari imwe gusa.

Bwana Charles aremeza ko runo rusenda iyo yaruhinze neza n’imvura ikamukundura asarura toni eshatu z’urusenda kuro hegitari ariko akaba yifuza kongera umusaruro ku buryo yava kuri toni 3 akagera kuri toni 5, yavuze ko  iyo asuruye urwo rusenda ahita arugurisha kuri kompanyi y’Abahinde yitwa  AQUE ku buryo ikiro kimwe  cy’urusenda iyo Kompanyi ikigura idorari rimwe.

CHARLES yasabye urubyiruko kudasuzugura akazi  kuko mu buhinzi kurubu ariho hari inoti.

Charles yavuze ko isoko ry’urusenda rihari kandi rinini ku buryo ahubwo nawe atarabasha guhaza isoko cyane ko Abahinde barukenera ari benshi. Ubuhinzi bw’urusenda ntabwo abantu bari babwitabira, ariko abamaze kubwinjiramo baravuga ko muri ubu buhinzi harimo agatubutse, ariko ikibazo bafite ari uko batabasha guhaza isoko, mu minsi ishize nabwo Ubushinwa bwasinyanye amasezerano n’umuhinzi w’Umunyarwanda kuzajya agemura urusenda muri icyo gihugu cya Ch

Comments are closed.