Vietnam: Umugore amaze imyaka 41 atunzwe n’amazi gusa

6,154

Umugore wo muri Vietnam witwa Ms. Ngon, avuga ko amaze imyaka igera kuri 41 atunzwe n’amazi yonyine, kuko yaretse ibyo kurya, rimwe na rimwe akayavangamo umunyu mukeya, isukari nkeya cyangwa se umutobe w’indimu.

Ms. Ngon ubu ufite imyaka 63 y’amavuko, ni umuntu uzwi cyane aho avuka muri Komini ya Tan Trach muri Vietnam, kubera ibimutunze.

N’ubwo atunzwe n’ayo mazi, ariko ngo agaragara nk’umuntu ufite ubuzima bwiza ndetse n’umubiri mwiza ku myaka ye, ndetse ngo afite n’imbaraga nyinshi ugereranyije n’ikigero agezemo kuko akora ibikorwa byinshi muri ‘Yoga’, bamwe mu bato kuri we batanatinyuka kugerageza.

Kuri we, ngo amazi ayafata nk’ikintu cy’ingenzi ku buzima bwe, kimwe n’uko amazi ari ingenzi ku buzima bw’igiti.

Ms. Ngon mbere yaryaga umuceri n’ibindi byo kurya bikomeye, kugeza afite imyaka 21, ubwo yatangiraga kurwara indwara zitandukanye harimo amaso ntabone neza, kubabara mu gifu kenshi, kuruka bya hato na hato, nyuma ibizamini bigaragaza ko yari afite n’indwara yo mu maraso (a blood disease).

Nyuma yo kugerageza gufata imiti muganga yamwandikiye akabona ntacyo bimumarira yahisemo kuyireka, kuko n’ubundi yumvaga nta gihe kinini cyo kubaho asigaje.

Amaze kureka gufata iyo miti, ngo hari umuganga wamugiriye inama yo gutangira kunywa amazi arimo umuntu mukeya n’isukari akareka ibyo kurya bikomeye. Yanamubwiye ko ashatse yajya anayakandiramo umutobe w’imbuto ariko ntagire ikindi arya.

Uwo muganga ngo yamubwiye ko nabikora atyo bizatuma yongera kubona neza, ndetse akaba yanakira iyo ndwara yo mu maraso, gusa uwo muganga ngo yamwihanangirije kutazigera avuga izina rye, kuko uburyo yari amubwiye gukoresha ntaho bushingiye muri siyansi, akavuga ko abantu bajyaga kumunenga kubera ibyo.

Yakomeje kubika ibanga, kugeza ubwo uwo wamuvuye apfiriye, kandi nta muntu n’umwe wamenye izina rye nta n’uzarimenya, ariko ikizwi ni uko inama ye yagize akamaro. Gusa uwo mugore avuga ko ntawe yagira inama yo gutungwa n’amazi gusa, kuko byashyira ubuzima mu kaga, ibyamubayeho abifata nk’ibitangaza.

Ms. Ngog avuga ko atangira gahunda yo gutungwa n’amazi gusa guhera mu myaka 41 ishize, umuryango we wabirwanyije, bavuga ko agiye kwiyicisha inzara. Bamwe mu bagize umuryango ngo bageze aho bamubwira ko bagiye kwiyicisha inzara nabo bakazapfana na we, ariko arabasobanurira, ko adashaka kwiyahura, ahubwo arimo ashaka icyatuma ubuzima bwe bumera neza kurushaho.

Abo mu muryango we babonye ko ubuzima bwe bugenda bumera neza, ngo ntibongeye kumuhatira ibyo kurya bisanzwe, bamushyigikiye muri gahunda yo kunywa amazi.

Ubu ngo anaywa amazi asanzwe, rimwe na rimwe akayashyushya, ubundi agashyiramo umutobe mukeya w’indimu ngo ahindure icyanga, cyangwa se agashyira isukari mu kanwa akajya anywa amazi ngo ayishongeshereze mu kanwa.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.