Vincent Kompany wabiciye bigacika muri ruhago mpuzamahanga yasezeye muri ruhago

8,024
Kwibuka30
Vincent Kompany was as driven on the pitch as he was off it – they ...

Vincent Kompany wahoze akinira ikipe y’Ububiligi na Manchester City ndetse n’andi makipe yasezeye ku mugaragaro muri ruhago.

Vincent Jean Mpoy Kompany w’imyaka 34 y’amavuko asezeye ku gukina umupira w’amaguru nyuma yo kumara imyaka 17 nk’umukinnyi dore ko yatangiriye gukina muri Anderlect y’iwabo mu gihugu cy’u Bubiligi ubwo hari mu mwaka wa 2003 akaba kandi kuri ubu asezeye gukina ari muri iyo kipe yamureze, dore ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 yayikiniye imikino 15 akaba yaratsinze igitego kimwe.

Vincent yabaye kapiteni w’ikipe ya Manchester city yo mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse n’ikipe ya Anderlect yo mu gihugu cy’Ububiligi Vincent Kompany yamaze gutangaza ko asezeye mu gukina umupira w’amaguru akaba yahagumye nk’umutoza mukuru wa Anderlect.

Kwibuka30

Ibyo gusezera nk’umukinnyi kuri Kompany wakinaga nka myugariro mu mupira w’amaguru bibaye nyuma yaho yari asanzwe ari umukinnyi ndetse akaba n’umutoza wa Anderlect guhera mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019-2020 nyuma yaho yari asezeye mu ikipe ya Manchester City.

Yakinnye imikino irenga 530 mu makipe atatu yose yakiniye harimo Anderlect, Hamburg SV zombi zo mu gihugu cy’u Buholandi ndetse na Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yaratsinze ibitego 31 mu marushanwa atandukanye yakinnye.

Vincent Kompany nk’umutoza agiye kuyobora ikipe ya Anderlekt mu gihe cy’imyaka ine iri imbere dore ko amasezerano yo gutoza iyo kipe azamugeza mu mpeshyi z’umwaka w’imikino wa 2023-2024, uyu mukinnyi mu ikipe y’igihugu akaba yarayisezeye amaze kuyikinira imikino 89 atsiinda ibitego 4 mu gihe cy’imyaka 15 yayikiniye, ni ukuvuga hagati y’umwaka 2004 na 2019.

Anderlecht fined for naming Vincent Kompany as head coach without ...
Leave A Reply

Your email address will not be published.