Afrika y’epfo: Umugabo wakekwagaho icyaha cyo kwica abagore benshi yiyahuye mbere y’uko akatirwa

6,646
Kwibuka30
Abigaragambya barakajwe no kubwirwa ko umwe mu bakekwa yiyahuye

Minisitiri ushinzwe polisi muri Afurika y’Epfo yatangaje ko umugabo wiyahuriye muri kasho ya polisi yari yemeye ko yishe abagore benshi mu cyaro cyo mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Amagana y’abantu uyu munsi kuwa mbere yagiye imbere y’urukiko yamagana ubwicanyi bwakorewe abagore batanu, bashaka no kureba abagabo babiri bafashwe bakekwa.

Imibiri y’abo bagore bishwe hagati y’ukwezi kwa kane n’uku kwa munani yatoraguwe mu murima w’ibisheke, hari abandi bagore bataramenyekana neza umubare baburiwe irengero.

Abantu barakajwe no kubwirwa ko umwe mu bakekwa yiyahuriye muri kasho ya polisi. Bamwe basabye ko berekwa umurambo we ngo babyemere.

Minisitiri Bheki Cele yabwiye imbaga y’abigaragambya ko uwiyahuye yari yabanje kwemera icyaha, naho mugenzi we bafunganye ko yakubiswe bikomeye n’abafungwa bandi yasanze muri kasho.

Kwibuka30

Bwana Cele yabwiye abigaragambya ko bishoboka ko hari indi mibiri y’abagore itaraboneka.

Imirambo ibiri y’abagore bishwe, iheruka kuboneka mu byumweru bibiri bishize.

Uyu bavuga ko yiyahuye, yagombaga kugezwa imbere y’urukiko uyu munsi kuwa mbere.

Ni nyuma y’uko kuwa gatanu abagabo babiri bafashwe bakekwaho uruhare mu kwica abagore mu buryo butarasobanuka neza kugeza ubu.

Abatuye agace aba bagore biciwemo bavuga ko babaho mu bwoba kuko nta polisi iba hafi ngo ibacungire umutekano.

Bwana Cele avuga ko ubu bashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano muri ako gace hifashishijwe abasanzwe bahatuye.

Ubwicanyi bwakorewe abo bagore bwari bwarateye urujijo n’ubwoba kuko ababicaga batazwi, bamwe bavugaga ko ari umwicanyi kabuhariwe cyangwa itsinda ry’abicanyi ribikora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.