“Nzemera ngaragurike mu bishanga bya Rugende ariko sinasubira muri Kiyovu” Mvukiyehe Juvenal

2,911
Kwibuka30

Bwana Juvenal yavuze ko adafite gahunda yo gusubira muri Kiyovu ko ari nayo mpamvu yahisemo kugura indi kipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora ikipe ya Kiyovu Sports nyuma akaza kwirukanwa na bamwe mubo yitaga inshuti bakanamwungiriza ku buyobozi bw’iyo kipe, yatangaje ko uko byagenda kose adashobora gusubira muri Kiyovu.

Ibi uyu mugabo yabivugiye kuri Radio FINE FM kuri uyu wa mbere taliki ya 20/11/2023 ubwo yari mu kiganiro “Urukiko rw’ubujurire” gikorwa na Karenzi Sam na bagenzi.

Umunyamakuru yamubajije niba koko yaba afite gahunda yo kugaruka ku buyobozi bw’ikipe ya Kiyovu sports, maze undi adatekereje kabiri yasubije ko adafite gahunda yo kugaruka muri iyo kipe akaba ari nayo mpamvu yatumye ahitamo kujya kugura ikipe yo cyiciro cya kabiri, yagize ati:”Nta gahunda mfite yo kugaruka muri Kiyovu sport, niyo mpamvu nahisemo kumanuka mu bishanga bya Rugende”

Twibutse ko Bwana Juvenal Mvukiyehe aherutse kugura ikipe ya Rugende iri mu ciciro cya kabiri, nyuma aza kuyita “Addax”, imwe mu makipe ari kwitwara neza kuko kugeza ubu iyo kipe itari yinjizwa igitego na kimwe, ndetse akavuga ko gahunda afitiye iyo kipe ikomeye ku buryo yemeza ko afite n’abanyamahanga benshi kandi bakaze batarabona ibyangombwa.

Hari imyenda ya Kiyovu Sports Juvenal ahakana

Kwibuka30

Bwana Juvenal yahakanye umwenda abayobora Kiyovu bavuga ko bafitiye hotel yitwa Igitego, kubwa Juvenal we arasanga uwo mwenda utagera no kuri miliyoni 12, akayoberwa aho uwo mwenda wa miliyoni 120 bavuga wavuye.

Juvenal akomeza avuga ko habaye utundi tuntu tw’amanyanga nyuma y’uko amaze kwirukanwa mu ikipe, ariko ko ibyo byose bizakemurwa n’inkiko

Abayobozi bariho barashinja Bwana Juvenal kugambanira no kuroga iyo kipe ndetse bakavuga ko yabashyize mu myenda idasobanutse aho abakinnyi batari munsi ya 4 bavuga ko baberewemo umwenda na Kiyovu sports.

“Ahubwo ngize Imana bandega, ni amahirwe abaneka rimwe” Juvenal Mvukiyehe

Mu gusubiza bimwe mu byifuzo n’imyanzuro yaraye ifatiwe mu nteko rusange ya Kiyovu yabaye ejo ku cyumweru taliki ya 19/11/2023 ivuga ko Bwana Juvenal akwiye kuregwa mu nkiko, uyu mugabo yavuze ko byaba ari amahirwe kuri we, yagize ati:”Byaba ari mahirwe baramutse bandeze, ni amahirwe aza rimwe mu buzima”

Mu mvugo ya Mvuyekure Juvenal wumva ahari yaba afite amabanga y’amwe mu manyanga akorerwa mu ikipe ya Kiyovu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.