Wa musore waraye witurikirijeho igisasu cya grenade ku Kimironko yamenyekanye

8,954

Polisi y’U Rwanda yamaze gushyira hanze amazina y’umusore waraye witurikirijeho igisasu cyo mu bwoko bwa grenade ku Kimironko

Ahagana saa kumi nebyiri z’u mugoroba nibwo umusore yinjiranye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade muri salon de coiffure iherereye mu Murenge wa Kimironko ahitwa kwa Nayinzira.

Mu masaha y’ikigoroba ubwo ino nkuru yakorwaga, amazina n’imyirondoro by’uyu musore ntiyari bwamenyekane, ariko Polisi y’igihugu imaze gushyira hanze amazina ye ndetse n’ibyangirikiye muri icyo gikorwa. Mu itangazo Polisi y’igihugu yageneye itangazamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, riravuga ko umusore witurikirijeho igisasu yitwa TUNEZERWE JEAN PAUL akaba yari afite imyaka 25 y’amavuko.

Polisi y’U Rwanda yakomeje Ivuga ko abantu 2 bakomeretse bikaba je mu gihe abandi 9 bakomeretse byoroheje, a bakomeretse bose bajyanywe kuvurizwa mu bitaro bya gisirikare I Kanombe.

Comments are closed.