India: Abimukira 14 bagonzwe na gariyamoshi barapfa ubwo bageragezaga gutaha

8,688
Kwibuka30

Abimukira bagera kuri 14 baraye bagonzwe na gariyamoshi barapfa ubwo berekezaga iwabo mu cyaro nyuma yo gutakaza akazi kubera icyorezo cya Covid-19

Mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’Ubuhinde mu Ntara ya Madhya Pradesh gari ya moshi yagonze abantu bagera kuri 14 bahita bapfa ubwo barimo berekeza mu cyaro bava mu mujyi nyuma yo gutakaza akazi bari basanzwe bafite bakaza kwirukanwa kubera igabanywa ry’abakozi ryatewe n’icyorezo cya cororonavirus.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko abo bantu bose bahisemo gutaha n’amaguru kubera ko buri Ntara muri icyo gihugu iri mu kato, maze bwira bageze kuri uwo muhanda wa gari ya moshi bahitamo kuryama ngo baze gukomeza urugendo n’amaguru hakeye, nibwo rero mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu gari ya moshi yaje irabasya barapfa ubwo bo bari bagisinziriye kuri uwo muhanda.

Mu gihugu cy’Ubuhinde, harabarurwa abarwayi ba Covid -19 bagera kuri 56,342 mu gihe abamaze guhitanwa nayo bagera kuri 1,886, Leta y’Ubuhinde yashyizeho imodoka zicyura mu cyaro ababuze akazi kabo bashaka gutaha ariko kubera ko ibicuro by’ingendo biri hejuru bamwe bahitamo gutaha n’amaguru bakirengagiza ingaruka bahura nazo mu nzira. Leta y’Ubuhinde na none Iravuga ko abantu ama Miliyoni batakaje akazi kubera Covid-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.