Burera: Abantu batandatu bafatanwe ibiro 6 by’ amabuye y’agaciro

6,705
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Werurwe yafashe abantu babiri bibye amabuye y’agaciro ibiro 6  mu kirombe cya kompanyi icukura ikanatunganya amabuye y’agaciro, yitwa Gifurwe Wolfram Mining and Processing Company Limited.

Kwibuka30

Byabereye  mu Mudugudu wa Kabuyenge, Akagali ka Nyanamo, mu Murenge wa Rugendabari.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’amajyarugu yavuze ko abafashwe ari Iradukunda Fabien na Ntibabaza Jean Bosco bafite ibiro 6 by’amabuye y’agaciro, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’iyi kompanyi icukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati “ Ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo  ubuyobozi bwa Gifurwe Mining Company bwahamagaye Polisi buyibwira ko hari abantu bari barimo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyabo kandi batabifitiye uburenganzira kandi ko bamenyemo abantu babiri n’ubwo bahise biruka”.

Yavuze ko Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata nibwo yafatiye abantu babiri mu mudugudu wa Kabuyenge bafite ibiro 6 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa  Wolfram bahita bafungwa.

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kubireka, abibutsa ko uretse kuba ari ukwiba umutungo w’abandi bashobora no kuhaburira ubizima kuko baba binjiye mu kirombe mu buryo butazwi kandi batanafite ibikoresho byabafasha kwirinda.

Yasoje ashimira ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwatanze amakuru aba bantu ndetse n’amabuye bari bibye agafatwa, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, abantu bakora ibikorwa nk’ibi bitemewe bagafatwa.

Abafashwe ndetse n’amabuye bari bibye bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugengabari, ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Comments are closed.