Willian: Gutwara Champion’s League niyo gahunda muri Arsenal

9,130
Willian mu mwambaro wa Arsenal nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu

Willian yavuze ko impamvu nyamukuru yaje mu ikipe ya Arsenal ari gahunda y’umutoza Mikel Arteta yo gutwara Champion’s League mu myaka itatu iri imbere.

Aganira n’ikinyamakuru “The sun”, uyu mu nya Brazil ukina asatira izamu, yavuze ku cyerekezo cye n’icy’ikipe ye nshya ko ari ukugera ku gasongero k’umupira w’amaguru w’uburayi.

Arteta yahesheje Arsenal igikombe cya FA Cup anayifasha kurangiriza ku mwanya wa munani muri shampiyona y’Ubwongereza n’icyinyuranyo cy’amanota 10 ku ikipe iri ku mwanya wa 4 ari nawo utanga umwanya muri UEFA Champion’s League.

Willian avuga ko afitiye icyizere umutoza we.

Ati” Ubwo navuganaga n’umutoza, yambwiye impamvu anshaka hano mu gihe cy’imyaka itatu. Imwe mu mpamvu nashatse amasezerano y’imyaka itatu, ni ukuba umwe mubafasha ikipe kugera ku ntego bitari uguca mu ikipe by’umuhango gusa.

Willian yavuze ko yamaze imyaka irindwi muri Chelsea agatwariramo ibikombe byinshi ariko nta Champion’s League irimo, akavuga ko yizeye kuyitwara mu myaka itatu iri imbere muri Arsenal.

Comments are closed.