Xi Jinping yaburiye mugenzi we Biden kwirinda kurenga “umurongo utukura” kuri Taiwan.
Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yahuye na mugenzi we Joe Biden wa Amerika muri Mulia hotel i Bali muri Indonesia aho Xi acumbitse mu nama yamaze amasaha atatu baganira ku ngingo zitandukanye.
Iyi ni yo nama ya mbere y’imbonankubone yahuje aba bagabo bakuriye ibihugu by’ibihangange ku isi kuva Biden yagera ku butegetsi mu mwaka w’i 2021.
Gusa bagiye bavugana kenshi kuri telephone na ‘video calls’ ndetse bagiye bahura kenshi mu gihe cyashize ku butegetsi bwa Obama.
Xi na Biden bari muri Indonesia mu nama ya G20 ihateraniye, yatangiye ku mu garagaro none kuwa kabiri.
Mu nama yabo yarangiye bitinze mu ijoro ryakeye, Xi na Biden baganiriye ku bibazo bya Taiwan, Korea ya Ruguru, n’intambara y’Uburusiya muri Ukraine.
Nyuma y’iyo nama, Biden yijeje ko nta “ntambara y’ubutita nshya” izabaho hagati yabo n’Ubushinwa, yongeraho kandi ko abona ko Ubushinwa butazatera Taiwan.
Xi nawe asa n’uwemeza ibyo, ashimangira mu gutangiza iyo nama yabo ko “tugomba kwemeranya ku nzira ikwiye y’umubano w’Ubushinwa na Amerika” kubera ko “isi ubu yageze mu mayirabiri”.
Xi asubirwamo n’ibinyamakuru byaho agira ati “Umubano w’Ubushinwa na Amerika ntukwiye kuba uwo hasi hejuru…Isi ishobora kwakira iterambere n’uburumbuke buhuriweho bw’Ubushinwa na Amerika”.
Ikinyamakuru cya Leta ya Beijing cyo cyatangaje ko Xi Jinping yaburiye mugenzi we Biden kwirinda kurenga “umurongo utukura” kuri Taiwan.
(Habimana Ramadhan)
Comments are closed.