DRC: Kenyatta yerekeje mu mujyi wa Goma mu gihe imirwano ikomeje hagati ya FARDC na M23

6,108
Kwibuka30

Bwana Uhuru Kenyatta wahoze ayobora igihugu cya Kenya akaba ari nawe muhuza ku bibazo bya Leta ya Congo imaze igihe iri guhangana n’umutwe wa M23, ubu arabarizwa mu mujyi wa Goma hafi y’aho imirwano y’impande zombi iri kubera.

Uhuru Kenyatta yerekeje i Goma mu burasirazuba bwa DR Congo kuwa kabiri, mu gihe imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ubu ivugwa muri 20km uvuye muri uwo mujyi.  

Biteganyijwe ko uyu wahoze ari perezida wa Kenya ahura n’abantu bavuye mu byabo kubera iyi mirwano. Ni mugihe kandi abahunga imirwano bakomeje kwiyongera, nk’uko imiryango y’ubutabazi ibivuga. 

Uhuru Kenyatta ari mu butumwa bw’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) bugamije gushaka amahoro muri ako karere. 

Imirwano imaze iminsi itanu yubuye yatumye inyeshyamba za M23 zigarurira ibice bishya mu majyepfo ya teritwari ya Rutshuru zisatira iya tiritwari ya Nyiragongo hafi y’umujyi wa Goma. 

Kuri uyu wa kabiri mu rukerera imirwano yongeye kubura mu gace ka Kibumba, nk’uko umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Kenyatta agiye i Goma nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri i Kinshasa aho yabonanye na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi barebwa no gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Kwibuka30

Uruzinduko rwe ruri mu muhate wo gutegura itangira ry’ibiganiro by’amahoro hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC. 

Ibyo biganiro biteganyijwe gutangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha i Nairobi, Kinshasa ivuga ko itazaganira na M23 kereka “ibanje kuva mu duce twose yafashe”. 

Kuwa mbere, umuvugizi wungirije wa M23 Munyarugerero Canesius yabwiye BBC Gahuzamiryango ati “Dusubira inyuma kubera iki? Dusubira inyuma tujya hehe? Twe turi iwacu. Turi kuri gakondo yacu kuri kavukire…Uretse kurekura n’akantu kamwe, n’ukubivuga ni icyaha cya sakirirego.”

Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana. 

Hagati aho, ikiciro cya kabiri cy’ingabo za Kenya kizagera i Goma kuwa gatatu, mu mutwe w’ingabo zemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Izi ngabo zasabwe gufatanya n’ingabo za leta ya DRC kurwanya imitwe y’inyeshyamba. Ntibizwi neza niba izahageze muri weekend ishize zarinjiye mu mirwano ya M23 n’ingabo za leta. 

U Burundi na Uganda bisanzwe bifite ingabo mu ntara ya Kivu y’Epfo na Ituri (nk’uko zikurikiranye), zagiyeyo mbere ku bwumvikane bwa leta z’ibyo bihugu, vuba aha bivugwa ko ziriyo mu mutwe w’ingabo zemejwe na EAC.

(Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.