Ya mafranga Polisi yari imaze iminsi irangisha yabonye nyirayo.

6,767
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko amafranga yari imaze irangisha nyirayo byarangiye uwayataye abonetse.

Ku italiki ya 12 Ugushyingo 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rirangisha umuntu waba warataye amafranga mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo, icyo gihe ikaba yarasabaga ko uwayataye yaza kuyafata ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter ko kera kabaye, uwayataye yabonetse.

Ubuvugizi bwa Polisi bwavuze ko uwayataye ari uwitwa UWIZEYIMANA Claudine akaba yaje kuyatora ku kicaro cyayo ku Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi yirinze kuvuga umubare w’ayo mafranga, ariko yatangaje ko yayasubijwe.

Image

Comments are closed.