Ya Nkundura yo Kwegura Igeze mu Karere ka Rubavu

18,851

Ba visi Meya b’Akarere ka RUBAVU nabo bamaze kwegura ku mirimo yabo kubera impamvu zabo bwite.

Inkundura yo kwegura ku bayobozi b’Uturere n’ababungirije yatangiye kumvikana mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ikomeza kuri uyu wa Kabiri aho bamwe mubayobozi b’inzego z’ibanze bayoboraga cyangwa bari bungirije mu kuyobora uturere bagiye begura ku mirimo yabo bagatangaza ko batagishoboye umuvuduko igohugu kirimo, abandi bagasezererwa kubera kunengwa mu kutuzuza inshingano, kugeza ubu uturere tumaze guhura n’icyo kibazo ni 6, akagezweho ubu ni Akarere ka RUBAVU aho ba visi meya bombi bamaze gusezera ku mirimo yabo ndetse na Bwana KALISA ROGER wari ushinzwe abakozi muri ako Karere ka Rubavu.

Madame MARIE GRACE UWAMPAYIZINA yari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Bwana MURENZI Janvier wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri ako karere ka Rubavu nabo baraye basezeye ku mirimo yabo.

Bwana MURENZI Janvier wari Vice Mayor wa Rubavu nawe yeguye, ngo azakorera igihugu mu bundi buryo.

Mu ijambo rye, Bwana MURENZI Janvier yashimiye abakozi bose bakoranye, ati:”nshimiye byimazeyo abakozi mwese twakoranye muri ino mirimo, mbijeje ko nzakomeza gukorera igihugu mu bundi buryo, kandi tuzakomeza dukorane kubyo muzankeneraho”

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyayo yatumye habaho kwegura kw’abayobozi kubera ko na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ibarizwamo inzego z’ibanze itaragira icyo itangaza nk’impamvu nyamukuru ituma, ariko benshi barabihuza n’umusaruro muke ndetse no kutuzuza inshingano nkuko byasabwaga bikaba ari nabyo bishobora kuba byaratumye hadasinywa imihigo nkuko byari biteganijwe.

Comments are closed.