Ya Radio ya Castar na Bayingana iratangira kumvikana kuri uyu wa gatandatu

15,787

Nyuma y’igihe kitari gito ino radio yiswe B&B FM UMWEZI Itegerejwe n’abatari bake, noneho iratangira kumvikana ku munsi w’ejo

Nyuma yaho basezeye kuri Radio na TV10 bagahitamo guhuza imbaraga mu rwego rwo kwikorera, Bwana Bagirishya Na Bayingana David ku bufatanye bwa Umwezi Ltd, bafunguye radiyo bayita B&BFM UMWEZI, amakuru y’itangira ry’iyi radio yatangiye kumenyekanye ndetse ajya hanze nyuma y’aho abari abanyamakuru b’imikino bari bakunzwe cyane kuri Radio 10 na TV10 nka Jean Luc, Sidik, Gicumbi, Fuadi, nabo basezeye kuri iyo Radio, ba nyir’ubwite aribo BAYINGANA na CASTAR, baje kwemeza iby’ayo makuru, inkuru iba ibaye impamo, ndetse hashyirwa hanze za Logo, n’amashusho y’uburyo studio iteye.

Guhera icyo gihe, abakunzi b’imikino mu Rwanda bakomeje gutegerezanya amatsiko amatsiko umunsi nyawo iyo Radio izangira kunvikana ku minara y’u Rwanda. Inkuru ntikiri ibihuha, bimaze kwemezwa ko ino Radio izajya yumvikanira ku murongo wa 99.5 izatangira kumvikana ku munsi w’ejo taliki ya 4 Nyakanga 2020 i saa munani z’amanywa.

Ku munsi w’ejo nibwo ino Radio izatangira kumvikana

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyayo abayobozi b’iyi Radio bahisemo guhuza italiki y’itangira n’italiki u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, umwe mu bakozi bazakorera iyo Radio ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze, yatubwiye ko ba Boss bifuje guhuza iyo taliki n’iyi taliki ifatwa nk’ikomeye mu Rwanda, ari uko ngo nabo bazirikana uburyo bibohoye ku ngoyi zo gukorera abandi, yagize ati:”jye simbizi neza, ariko ni bamwe mu bantu bishimiye gutangira gukora ibyabo, ubwo rero babihuje kugira ngo nabo bazajye bazirikana uburyo bigobotoye ingoyi yo gukorera abandi

Iyi radio izaba yiganjemo amakuru y’I mikino n’imyidagaduro, ndetse ubu yashatse bamwe mu banyamakuru bakunzwe cyane mu myidagaduro nka Mike Karangwa na Kabengera, uyu akaba ari murumuna wa Castar.

Leave A Reply

Your email address will not be published.