“Yakinishije ibidakinishwa”: Aba Rayon bariye karungu beguza Patrick Rukundo

3,348

Nyuma yo kugaragara yambaye umupira wa mukeba, umuyobozi wari ushinzwe akanama nkemurampaka k’ikipe ya Rayon Sport yahatiwe n’abafana kwegura.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hagaragaye amashusho ya Bwana Patrick Rukundo wari usanzwe ari umuyobozi w’akanama nkemurampaka mu ikipe ya Rayon Sport yambaye umupira wa APR FC ubwo iyi kipe yagombaga gucakirana n’ikipe ya Pyramids, ikintu cyavuzweho amagambo atari make n’abakunzi ba Rayon sport.

Hari abavuze ko binjiriwe, uwitwa Narcisse Mboneza wemeza ko ari umukunzi n’umufana wa Rayon yagize ati:”Twese tuzi neza ko APR FC ari mukeba wacu, sinumva rero ukuntu umuyobozi nk’uyu yaba ariwe ugaragara yambaye umwambaro wa mukeba, twarinjiriwe nta kundi”

Uwitwa Hussein ati:”Ntibishoboka, agomba kwegura, sinitaye ku kuba akunda ikipe ariko yakoze icyaha gikomeye ku buryo umuntu yatangira akamushidikanyaho”

Kino gikorwa cyateye uburakari mu bakunzi benshi ba Rayon Sport ku buryo hari abatangiye gusaba ko uwo muyobozi yakwegura cyangwa agatanga ibisobanuro. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo Patrick yaba yaranibasiwe na bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sport bamwandikira ubutumwa bumutuka ndetse bamwe bakanamusaba kwegura babinyujije mu butumwa ngo bajyaga bamwandikira.

Ubundi byagenze gute ngo uyu mugabo yisange yambaye umupira APR FC?

Bamwe mu bantu ba hafi ya Bwana Patrick bavuga ko ubundi yari yari yavuye mu rugo yiyambariye imyenda ye isanzwe, ko ahubwo uno mupira yawambariye kuri stade ku buryo yewe umwenda we usanzwe yawusize mu modoka, uyu mugabo ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze ayagize ati:”Ubundi Patrick ni inshuti magara ya perezida wa APR FC, rero bombi bahuriye i Nyamirambo batangira kuganira iby’ubukeba, maze umwe mu bakunzi ba APR FC atangira amuserereza amubwira ko aba Rayon bakabya ubukeba”

Amakuru avuga ko Bwana Patrick yavuze ko abakunzi ba Rayon bakunda ikipe yabo ikaba ibaba mu maraso birenze uko babibona, undi yahise amubaza niba yakwambara umupira wa APR FC maze Patrick asubiza ko yawambara ariko kuwambara bitamukura ikipe ku ikipe yihemeye, yagize ati:” Patrick yavuze ko ikipe imuri mu mutima kandi kokwambara umupira wa APR FC ntacyo bimutwaye, nibwo yahise awambara, ariko ntibivuze ko adakunda ikipe”

N’ubwo bimeze bityo, hari abavuze ko icyo ari icyaha gikomeye ku buryo agomba guhanwa nk’umugambanyi wagambaniye ikipe kuri mukeba wabo bamaze imyaka itari mike bahanganira mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Nyuma yo guhatirwa n’abafana kwegura, Bwana Patrick Rukundo yahisemo kurara yanditse ibaruwa yegura aho yavuze ko yeguye ku bushake bwe.

Rukundo Patrick yasezeye kuri uyu mwanya yatorewe tariki 24 Ukwakira 2020 ubwo hatorwaga komite nshya iyoboye iyi kipe kuva icyo gihe kugeza ubu. Muri iyi komite yari kumwe na Kamali Mohammed (Uwungirije) na Rugamba Salvator(Umwanditsi).

Rukundo Patrick kandi yahoze ari umubitsi wa Rayon Sports muri Komite yayoborwaga na Gacinya Chance Dennis.

Comments are closed.