Yapfuye azize kunnywa imiti y’umugabo we.

1,140

Imukecuru uri mu kigero k’imyaka 82 yitabye Imana ubwo yibeshyaga akanywa imiti y’umugabo we, bigatuma isukari imanuka mu mubiri nkuko byemejwe n’umuganga ushinzwe gusuzuma imirambo mu Bwongereza.

Amakuru avuga ko uwo mu kecuru witwa  Sewa Chaddha,  yibeshye afata imiti y’umugabo we kubera ko yari mu dukarito dusa, aho gufata imiti ye afata iyumugabo we amaze kuyinywa isukari ihita imanuka mu mubiri bimuviramo kwitaba Imana.

Raporo yatanzwe na Muganga ushinzwe gusuzuma imirambo Kety Thorne,   yavuze ko uwo mu kecuru yazize kunywa imiti itari imugenewe butuma isukari imanuka mu mubiri arinabyo byabaye intandaro yo kwitaba Imana kuwo mu kecuru.

Comments are closed.