“yavuze yego” Izina ry’igitaramo gikomeye umuramyi Papy ari gutegurira abakunzi be

7,005

Umuramyi Papy Clever uririmbana n’umugore we Dorcas yatangaje ko ari gutegura igitaramo cya live kigamije guhembura imitima binyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana ndetse avuga n’impamvu icyo gitaramo cyiswe ngo YAVUZE YEGO

Abaramyi Papi Clever na Dorcas bateguje abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ibihe bidasanzwe mu gitaramo cyabo cya mbere bise “Yavuze Yego Live Concert.”

Ni igitaramo kitezwemo guhembura imitima ya benshi kizaba ku wa 14 Mutarama 202 muri Camp Kigali, aho aba mbere bazatangira kwinjira i saa cyenda z’amanywa.

Iki gitaramo aba baramyi bazaba barikumwe n’abahanzi barimo Ben&Chance n’abo bahimbaza Imana nk’itsinda ry’umugore n’umugabo, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa 11 Mutarama 2023, Papi Clever na Dorcas bavuze ko iki gitaramo bari bagitegereje igihe kirekire.

Papi Clever yagize ati “Twabitegereje igihe kinini dutegereje ko Imana iduha uburenganzira, dukomeza kubisengera. Twabonye uburenganzira bitunguranye Niyo mpamvu twahisemo kuyita Yavuze Yego.”

Avuga ko hazabaho guhembuka kw’abazitabira binyuze mu ndirimbo nshya n’izisanzwe ndetse n’umuziki ufite amajwi ayunguruye kuko buri kimwe giteguye neza.

Papi avuga kandi ko iki gitaramo kije mu gihe cya nyacyo kuko bafite ubunararibonye bakuye mu bitaramo bitandukanye bagiye batumirwamo na bagenzi babo.

Dorcas umufasha wa Papi Clever avuga ko ibyo bakora byose babyereka Imana kuko bayeguriye ubuzima bwabo, asaba abantu kuzaza gutaramana na bo.

Ati “Kubera ko ari umugambi w’Imana Niyo mpamvu tugiye gukora iki gitaramo ubu, Imana Yavuze Yego.”

Batangaje ko hari imyanya ibihumbi bibiri yatanzwe ku buntu kugira ngo bifatanye mu guhimbaza Imana. Abo biyandikishije binyuze ku rubuga rwari rwatanzwe.

Imanya isigaye kwinjira ni 10.000Frw ahasanzwe, 30.000Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.

Comments are closed.