Zari wahoze ari umugore wa Diamond yavuze agahinda afite kuba atarabona umugabo umunyuze

9,916
Kwibuka30

Zari wahoze ari umugore wa Diamond, yavuze ko afite agahinda gakabije kuko kuva atandukana na Diamond atari yabone undi mugabo unyuze umutima we.

Zarinah Hassan ‘Zari The Boss Lady’ wamenyekanye cyane ku kabyiniriro ka “ZARI” yatangaje ko amaze igihe mu gahinda kenshi kuko kugeza ubu atari yabona umugabo unyura umutima we kuva yatandukana na diamond Platnumz.

Yagize ati:”Nanjye ndi umuntu, ndumva nyotewe umuntu wankunda akanyura umutima wanjye, maze igihe kirekire cyane nta muntu mfite, suko batantereta, ariko ntawe ndahura nawe ku buryo anyura amarangamutima yanjye

Kwibuka30

Ibi yabivuze ubwo yaginairaga n’ikinyamakuru k’imyidagaduro mu gihugu cya Uganda ari naho akomoka, ZARI yakomeje avuga ndetse aranafunguka avuga ko amaze amezi amezi arindwi yose atazi icyo aricyo umugabo.

Abajijwe ku witwa KING BAE, umugabo bivugwa ko babanye umwaka ushize, ZARI yavuze, ko yasanze uyo mugabo atari afite intego z’ubuzima, ko ahubwo yashakaga ko baryoshya gusa nkaho bakiri abana bato, kandi usibye n’ibyo, KING BAE yari umubeshyi cyane. Yagize ati: “Uriya mugabo yari umunyamitwe, yakodeshaga amazu meza n’amamodoka meza kugira ngo akurure amarangamutima yanjye, yakodeshaga imodoka zihenze nka ferrari, Rolls Royce na Maserati, nyuma yaje gushirirwa ananirwa kuzishyura, yewe n’inzu yabagamo byageze aho ananirwa kuyishyura

ZARI umubyeyi w’abana 4 yakomeje avuga ko kugeza ubu hari abagabo benshi bamwirukaho bamusaba urukundo ariko akaba atabyemera, yagize ati:”Jyewe iyo nkunze ndakunda, sinshaka rero uza gukina n’amarangamutima yanjye”

This image has an empty alt attribute; its file name is zari4.jpg

Zari yabajijwe ku rukundo rwe n’uwahoze ari umugabo Bwana Diamond, yavuze ko nta kindi kibahuza usibye umwana gusa, ati:”Turera umwana wacu neza, nta kindi, ni umugabo twabanye, ndabimwubahira kandi nawe arabinyubahira”

Leave A Reply

Your email address will not be published.