Mali: Abigaragambya bigabije TV na Radio by’igihugu

8,643
Manifestation à Bamako.

Abigaragambya muri Mali baraye batumye radio na televiziyo by’igihugu bihagarika gukora, mu myigaragambyo yitabiriwe n’imbaga yabereye mu murwa mukuru Bamako.

Polisi yarashe amasasu n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abo bigaragambya – bamwe muri bo bakaba bageragezaga kwinjira mu nteko ishingamategeko.

Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho mu gihe cy’ukwezi kumwe isaba ko Perezida Boubakar Keita yegura ku butegetsi.

Hari uburakari mu gihugu kubera umutekano mucye umaze igihe uterwa n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

biro ntaramakuru AFP dukesha iyi nkuru byasubiyemo amagambo y’umwe mu bigaragambya agira ati:”Ntitugishaka ubu butegetsi”

Urugaga rushya rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru wo mu idini ya isilamu, Imam Mahmoud Dicko, muri iki cyumweru rwavuze ko rwaretse ubusabe bwaryo rwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi.

Ariko urwo rugaga ruracyashimangira ko hakorwa andi mavugurura, nyuma yo kwanga ibyo Perezida Keita yemeye birimo no gushyiraho leta y’ubumwe.

Bamwe muri bo binjiye mu nyubako ikorerwamo na radio na televiziyo by’igihugu (ORTM), bituma iki gitangazamakuru cya leta gihagarika ibiganiro. Imihanda yari yafunzwe hakoreshejwe ibintu biri gushya bari bayishyizemo.

Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu mu gihe cy'ukwezi y'abasaba ko Perezida Keita yegura ku butegetsi

Habayeho n’ibikorwa by’ubusahuzi ndetse hari amakuru yuko hari urubyiruko rwagerageje kwinjira mu nteko ishingamategeko, ndetse hari amakuru avuga ko hari abantu babiri bishwe ubwo bageragezaga kwinjira mu nzu inteko ishingamategeko ikoreramo.

Iyi ni imyigaragambyo ya gatatu ibayeho kuva mu kwezi gushize kwa gatandatu.

Imyigaragambyo yatangiye nyuma yaho urugaga rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwangiye ibyemewe na Perezida Keita bigamije gusoza amakimbirane muri politike yatewe n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe yabaye mu kwezi kwa gatatu.

Muri iki cyumweru, urwo rugaga rwatangaje ko rwaretse ubusabe bwuko Perezida Keita yegura ku butegetsi. Ariko ntibyarubujije gutumiza iyi myigaragambyo kuko ruvuga ko rushaka ko habaho andi mavugurura.

Mu mwaka wa 2018, Keita yatsindiye manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kutamworohera kubera kwiyongera k’urugomo rukorwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu ndetse n’ubukungu bwazahaye.

Icyo Abanya-Mali bakwizera ni uko ibi bitaha icyuho iyo mitwe y’intagondwa iri inyuma y’ibikorwa by’urugomo bikomeje kwiyongera mu turere tw’amajyaruguru no hagati tw’iki gihugu.

Comments are closed.