Zuchu na Eddy Kenzo bageze i Nairobi gususurutsa CHAN 2025.

Abahanzi b’ibyamamare Zuchu na Eddy Kenzo bageze i Nairobi muri Kenya aho bitegura igitaramo gitegerejwe ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika (CHAN 2024–2025) uzabera kuri Sitade ya Kasarani, ukazahuza ikipe y’igihugu ya Marrocco na Madagascar.
Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzania Zuhura Othman Soud, uzwi nka Zuchu, yamamaye cyane mu ndirimbo nka Sukari, Utaniua na Nani. Abarizwa muri Wasafi Records ya Diamond Platnumz, akaba umwe mu bahanzikazi b’ibikomerezwa muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhanzi w’Umugande Edrisah Musuuza, uzwi nka Eddy Kenzo, akaba na Perezida w’ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda UNMF (Uganda National Musicians Federation), yamamaye cyane mu ndirimbo nka Sitya Loss na Stamina.
Zuchu abinyujije kuri Instagram ye, yemeje ko ari we uzayobora iki gitaramo, avuga ko yishimiye kuzasusurutsa abazitabira umukino wa nyuma wa CHAN 2024–2025. Yagize ati:“Nshimishijwe no kubamenyesha ko ari jye muhanzi nyamukuru uri mu bazitabira iki gitaramo.”

Nyuma Eddy Kenzo, nawe yemeje ko azafatanya na Zuchu ku rubyiniro, ati: “Zuchu tuzafatanya kubasusurutsa.”
Kugeza ubu, aba bombi ni bo bamaze kumenyekana ko bazaririmbira muri iki gitaramo.
Abahanzi b’ibyamamare Zuchu na Eddy Kenzo bageze i Nairobi muri Kenya aho bitegura igitaramo gitegerejwe ku wa gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika (CHAN 2024–2025) uzabera kuri Sitade ya Kasarani, ukazahuza ikipe y’igihugu ya Marrocco na Madagascar.
Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzania Zuhura Othman Soud, uzwi nka Zuchu, yamamaye cyane mu ndirimbo nka Sukari, Utaniua na Nani. Abarizwa muri Wasafi Records ya Diamond Platnumz, akaba umwe mu bahanzikazi b’ibikomerezwa muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhanzi w’Umugande Edrisah Musuuza, uzwi nka Eddy Kenzo, akaba na Perezida w’ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda UNMF (Uganda National Musicians Federation), yamamaye cyane mu ndirimbo nka Sitya Loss na Stamina.
Zuchu abinyujije kuri Instagram ye, yemeje ko ari we uzayobora iki gitaramo, avuga ko yishimiye kuzasusurutsa abazitabira umukino wa nyuma wa CHAN 2024–2025, yagize ati: “Nshimishijwe no kubamenyesha ko ari jye muhanzi nyamukuru uri mu bazitabira iki gitaramo.”
Nyuma Eddy Kenzo, nawe yemeje ko azafatanya na Zuchu ku rubyiniro, ati: “Zuchu tuzafatanya kubasusurutsa.”
Kugeza ubu, aba bombi ni bo bamaze kumenyekana ko bazaririmbira muri iki gitaramo.
Comments are closed.