Amafoto: ibintu 10 bisekeje Trump yakoze mu myaka 4 yayoboye Amerika

9,710
Kwibuka30

Donard Trump wayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika ni umwe mu ba Perezida bakunze kugarukwaho na benshi bitewe n’imikoreshereze ye y’imbuga nkoranyambaga nka Tweeter ndetse n’uburyo yakunze kugaragara mu ruhame avuga cyangwa akora ibintu bigatangaza benshi.

Twifashishije inyandiko n’amafoto by’ikinyamakuru hesgoal.com, twabakusanyirije amwe mu mafoto agaragaza ibihe bisekeje Trump yagaragaye akora ibintu bigatangaza abatari bake ubwo yari ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

  1. Guterera impapuro z’isuku hejuru mu bantu nyuma y’umuyaga wangije Puerto Rico

2. Kugendana agace k’urupapuro rw’isuku munsi y’urukweto

3.Guterera isari umu jenerali wari umuhaye ikiganza

4. Asinya kuri Bibiliya nkaho ariwe wayanditse

5. Guhobera akanasoma idarapo rya Amerika

Kwibuka30

6. Uburyo ahagazemo ubwabyo buratangaje

7. Gusuhuzanya asobekeranyije amaboko n’abandi kugira ngo abasuhurize rimwe mu buryo bworoshye

8. Atitaye ku buzima bw’abari iruhande rwe, Trump yakuyemo agapfukamunwa kandi abizi neza ko arwaye Covid-19

9.Mu imbwirwaruhame yari yateguriwe, yaciye umurongo ahari handitse “Corona virus” abisimbuza “Chinese virus”

10. Kujya mu nzira y’umwamikazi Elizabeth bigatuma amuzenguruka ubwo bagendanaga

Perezida Trump kandi yakomeje kutavugwaho rumwe mugihe na nyuma y’ubutegetsi bwe.

Ibitangaje mugihe cy’imyaka 4 yayoboye byo ni byinshi, dore ko konte ye ya tweeter yanasibwe kuri uru rubuga.

Trump yasimbuwe ku butegetsi na Joe Biden ku wa 20 Mutarama uyu mwaka, Trump ntiyitabiriye umuhango w’irahira ry’uwamusimbuye kuko yavugaga ko yibwe amajwi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.