Kayonza: RIB yataye muri yombi abasore batatu bakekwaho kwica ise bamuziza amasambu.

9,809
Image result for kayonza district

Abasore batatu bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza batawe muri yombi bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo gukekwaho kwica se ubabyara bamuziza ko yanze kugurisha isambu ngo abahe amafaranga.

Batawe muri yombi kuri uyu wa Kane nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi abaturanyi basanze se ubabyara babanaga mu nzu yitabye Imana bakabyuka bigendera batabivuze. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Munazi mu Kagari ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba basore bakekwaho kwica se kuko ngo abaturanyi bavuga ko aba basore bamufataga nabi cyane nyuma y’aho bamusabye kugurisha isambu ngo abahe amafaranga akabyanga.

Yagize ati “ Ni umusaza wabanaga n’abahungu be batatu mu nzu, ejo rero asangwa n’abandi baturage mu nzu yapfuye abo bahungu bo babyutse bagenda bamusigamo yapfuye, abaturage bakavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.”

Yakomeje agira ati “ Nk’ubuyobozi rero icyo twakoze tuhageze ntihaburamo gukeka ko atari urupfu rusanzwe, abo bahungu bose twahise tubashyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza. Dushingiye ku makuru y’abaturage, bavuga ko basanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba baramusabye kugurisha isambu akabyanga, ikindi ni abahungu basanzwe bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge.”

Murekezi yavuze ko bose uko ari batatu bigeze no gufungirwa gukoresha ibiyobyabwenge bakaza kurekurwa, akemeza ko ushingiye kuri ibyo n’uburyo se batamwitagaho, yitabwagaho n’abaturanyi ngo bishoboka cyane ko aribo bamwivuganye.

Kuri ubu umurambo w’uyu musaza wajyanwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe aba basore uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.

Comments are closed.