Buravan Yvan yakoze agashya ashyira hanze undirimbo eshatu icyarimwe

9,203
Kwibuka30
Image result for Buravan

Yvan Buravan yasohoreye rimwe indirimbo eshatu zose yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga, baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Izi ndirimbo Yvan Buravan yasohoreye rimwe ni ‘Tulale’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gaz Mawete, ‘Toté’ yasubiranyemo na Dream Boyz, itsinda rikomeye mu muziki wa Angola na ‘Si belle’ yakoranye na A Pass yo muri Uganda.

Umwe mu bayobozi ba New Level, inzu y’umuziki isanzwe ifasha Yvan Buravan waganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko bahisemo gusohora izi ndirimbo mbere y’uko batangira gushyira hanze izigize Album ya kabiri y’uyu muhanzi.

Yagize ati “Izi ndirimbo zose twazikoze mu 2020, ariko kubera Covid-19 byaratugoye gufata amashusho yazo. Tuzisohoreye rimwe kuko zatuvunnye kuko zakozwe mu bihe byari bigoye.”

Kwibuka30

Usibye A Pass na Gaz Mawete basanzwe bakorana neza na New Level, Uyu muyobozi muri New Level yavuze ko itsinda rya Dream Boyz ari ryo ryakunze imiririmbire ya Yvan Buravan bamusaba ko basubiranamo indirimbo yabo yakunzwe bikomeye.

Aba bahanzi bose bakoranye indirimbo na Yvan Buravan byari byitezwe ko bari kuba baritabiriye igitaramo cyo kumurika album ya kabiri y’uyu muhanzi, cyari gitegerejwe mu mpera z’umwaka ushize 2020, kiza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo gusohora izi ndirimbo, Yvan Buravan agiye gutangira gushyira hanze izindi ndirimbo zigize Album ye nshya.

Ku kijyanye n’igitaramo cyasubitswe, ubuyobozi bwa New Level bwatangaje ko igihe icyo cyose icyorezo cya Covid-19 kizatangira agahenge bazasubukura Yvan Buravan agataramira abakunzi be abamurikira album ye nshya.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.