Imboga n’imbuto byinjiza miliyoni 26 z’amadorari buri mwaka

13,764

Inama ya COMESA iriga ku mbogamizi ziri mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga
Inama ya COMESA iriga ku mbogamizi ziri mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga

Imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza hanze byariyongereye mu myaka 13 ishize bituma n’amadovize zinjiza mu gihugu yiyongera ava kuri miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 26 z’Amadorari ya Amerika ubu.

Byatangarijwe mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa 3 Nzeri 2019, yahuje bamwe mu bayobozi bo mu bihugu byibumbiye mu isoko rya COMESA, aho baganiraga ku nzitizi imbuto, imboga ndetse n’indabo bihura na zo bijya ku masoko yaba ay’imbere mu bihugu n’ayo hanze yabyo.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Amb. Bill Kayonga, yavuze ko kuba bigenda bizamuka biterwa n’imbaraga Leta ishyira mu kubiteza imbere.

Yagize ati “Iyo tureba ibyo twohereza mu mahanga, byavuye kuri miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika (miliyari 4.6Frw) mu myaka ishize, ubu bikaba bigeze kuri miliyoni 26 z’amadolari ya Amerika (akabakaba miliyari 23Frw). Dufite kandi ikizere cy’uko bizakomeza kuzamuka”.

Amb. Bill Kayonga, umuyobozi mukuru wa NAEB

Amb. Bill Kayonga, umuyobozi mukuru wa NAEB

Ati “Ibyo ariko bisaba kubaka ubushobozi bw’abahinzi no kubashakira amasoko y’ibyo beza, ariko tunubaka ibikorwa remezo bigendanye. Aha turavuga ibyumba bikonjesha imbonga n’imbuto byaba bibitswemo mbere yo koherezwa ku isoko, uko RwandAir yabigeza ku isoko bikimeze neza, twizeye ko bizakomeza kwinjiriza amadovize igihugu”.

Icyakora yavuze ko hakiri inzitizi mu icuruzwa ry’ibyo bihingwa, akavuga ahanini imikorere mibi ikigaragara ku mipaka, bariyeri nyinshi mu mihanda n’ibindi bituma imizigo itinda kugera ku isoko.

Mu zindi mbogamizi zagarutsweho harimo indwara zikunze gufata ibyo bihingwa bigatuma hari ubwo bitemerwa ku isoko mpuzamahanga, nk’uko byavuzwe na Béatrice Uwumukiza, umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ati “Hari udusimba twagaragaye mu gihugu tutaba i Burayi tujya twivanga n’umusaruro ujya hanze ugasanga ku isoko hari ubwo ibihugu bikumira uwo musaruro. Gusa turimo gushyiramo imbaraga kugira ngo dukumire ubwo burwayi, bityo dufashe abahinzi gutanga umusaruro mwiza ujya ku isoko”.

MINAGRI itangaza ko muri 2018, imboga zinjije miliyoni 12.9 z’amadorari ya Amerika (akabakaba miliyari 12Frw), imbuto zinjiza miliyoni 7.8 (miliyari 7.1Frw) naho indabo zinjiriza igihugu miliyoni 4.1 z’amadorari ya Amerika (miliyari 3.7Frw).

Leta ngo ifite intego yo kugera ku byoherezwa mu mahanga byo muri urwo rwego buri mwaka bifite agaciro ka miliyoni 130 z’amadorari ya Amerika (miliyari 119.6Frw) kuva muri 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.