Guverinoma igiye kwegurira abikorera inganda eshatu zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

14,479

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) cyashyize ku isoko inganda eshatu za Leta zitunganya umusaruro ukomoka ku ubuhinzi n’ubworozi, gisaba abikorera babyifuza kugura imigabane Leta izifitemo kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro.

Izo nganda zirimo Ikaragiro ry’amata rya Burera Diary Limited, uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu Potato Company n’urutunganya ubuki rwa Rutsiro Honey Ltd.

Ikusanyirizo ry’amata rya Burera ryafunguwe mu 2015 ariko rigenda rigira imbogamizi mu mikorere, bituma aborozi babura aho bagurishiriza umukamo. Imwe mu mbogamizi iri kusanyirizo ryagize harimo imicungire mibi. Guverinoma yiteguye kugurishamo 98.03% by’imigabane ifitemo.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Burera ikibazo cy’iri kusanyirizo cyagarutsweho, abayobozi ba NIRDA, RDB na BDF bananirwa gusobanura impamvu ridakora uko bikwiye.

Mu ruganda rwa Nyabihu Potato Company, Guverinoma yiteguye kugurisha 98% by’imigabane ifitemo, ikegurirwa abikorera kugira ngo barufashe kongera gukora uko bikwiye.

Uru ruganda rwagiye ruhura n’imbogamizi zirimo imicungire mibi bituma rutabasha gutanga umusaruro uhagije, n’uwo rubonye ntubashe kugezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Uru ruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya hafi toni esheshatu ku munsi ariko kugera muri Mutarama umwaka ushize rwatunganyaga toni ebyiri mu cyumweru.

Rutsiro Honey Ltd rwashinzwe muri Mutarama 2018 ngo rufashwe abavumvu gutunganya umusuro wabo. Guverinoma ifitemo imigabane ingana na 60%. Nubwo imbogamizi rwagize zitatangajwe, bivugwa ko umusaruro rutanga uri hasi ugereranyije n’ukenewe.

Ku rwego rw’igihugu, umusaruro w’ubuki waragabanutse bikabije aho wavuye kuri toni 5000 mu 2016 ugera kuri toni 3500 mu 2017 mu gihe guverinoma ifite intego yo kugera kuri toni 9000 ku mwaka mu 2024.

Inyingo iheruka gutangazwa n’Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda (NCCR), yagaragaje ko imbogamizi urwo rwego rufite zishingiye ku miyoborere mibi y’amakoperative, kutagira ibikorwa remezo byifashishwa mu gutunganya ubuki, ubuziranenge bwabwo, kudakora ubushakashatsi no kutabasha gukumira indwara zibasira inzuki.

Kugura imigabane mu ruganda rwa Nyabihu Potato Company na Burera Diary Limited bizarangira ku wa 20 Nzeri naho mu rwa Rutsiro Honey Company birangire ku wa 30 Nzeri uyu mwaka.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri RDB, Sunny Ntayombya, yabwiye The New Times ko Guverinoma ishaka kuzegurira abikorera kugira ngo zivugururwe mu mikorere kandi zongere umusaruro.

Ati “Ntabwo dushaka abapiganwa bakomeye gusa ahubwo tunashaka abafite umushinga wateza imbere icyo bapiganira. Upigana abaye afite uburambe mu byo apiganirwa, niwe uzahabwa amahirwe.”

Yasobanuye ko Guverinoma itarimo kugurisha imigabane ifitemo mu rwego rwo kwirinda ko yayihombya, ahubwo igamije kugira ngo zirusheho gukora neza kandi zifashe n’abaturage.

Comments are closed.