Kaminuza y’Indangaburezi ya Ruhango nayo imaze gufungwa na Ministeri y’uburezi

89,018
Kwibuka30

Bidasubirwaho, Ministeri y’uburezi mu Rwanda imaze gufunga kaminuza nderabarezi yo mu Ruhango.

Ku munsi w’ejo nibwo ikinyamakuru indorerwamo.com cyatangaje ko gifite amakuru nyayo ko ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi bw’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda HEC gishobora kubyuka gifunga kaminuza nderabarezi yo mu Karere ka Ruhango izwi nka ICE (Ingangaburezi College Of Education), ubu inkuru imaze kuba mpamo, ministeri y’uburezi mu Rwanda muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 2/7/2020 imaze kwandikira ubuyobozi bwa Kaminuza nderabarezi INDANGABUREZI COLLEGE OF EDUCATION ko guhera none bambuwe icyemezo cy’agateganyo cyo gukora nka kaminuza mu gihugu cy’U Rwanda.

Kaminuza nderabarezi yo mu Ruhango ibaye kaminuza ya kabiri ifunzwe nyuma ya Kaminuza ya Kibungo, izo zombi zikaba zifunzwe mu gihe k’icyumweru kimwe, kandi bikaba bivugwa ko hari gahunda yo gufunga n’izindi zigaragaza imikorere itari myiza mu kuzahura ireme tr’uburezi mu Rwanda.

Ifungwa rya ICE risize abari abakozi bayo mu kangaratete

Nyuma yo gufungwa kwa kaminuza ya ICE, bamwe mu bakozi ubu bari mu gihirahiro mbese babuze uwo bishyuza imyenda yabo, umwe mu bakozi bari basanzwe bahigisha aragira ati:”Ubuse koko Mana yanjye, udufranga twanjye ndamenya nzatwishyuza nde? Jye bandimo agera kuri miliyono ebyiri ndetse zirenga” Undi ati:”…ubu igikurikiyeho ni ugushaka uko batwandikira igipapuro kigaragaza ko baturimo umwenda, nabyo sinzi ko bizakunda”

Kwibuka30

Dr NSENGIYUMVA Emmanuel na Padiri wa Paruwasi ya Ruhango barashinjwa n’abanyamuryango kutagira icyo bakora ngo bazahure ikigo no kubeshya abanyeshuri ko ibintu biri mu buryo bwiza kandi bari bazi ko byarangiye.

Nyuma y’ibibazo byakomeje kuranga kino kigo cya ICE, inama y’ababyeyi ya “Indangaburezi” yiyemeje umuntu wari gushaka gushaka umuntu wari uzobereye ubuyobozi bw’ibigo bya Kaminuza, biyambaza Dr Emmanuel NSENGIYUMVA bivugawa ko nawe yari amaze kunanirwa gushyira mu mwanya mwiza kaminuza ya Kibungo ishami rya Rulindo, bituma asezererwa muri iyo mirimo, ngo nawe yaje agaragaza ko afite ubushake, ariko ngo mu nyuma hari bamwe mu banyamuryango basanze ubushobozi bwe butari ku rwego rwo kuzanzahura kaminuza yari igeze ahatari heza na gato.

Bamwe mu banyeshuri barashinja Dr Emmanuel afatanije na Padiri wa paruwase Padiri Janvier kubabeshya abaremamo ikizere kandi nabo ubwabo bari bazi ko bitazashoboka, uwitwa Jane yagize ati:”Jye mbabajwe na principal na padiri vraiment, ni gute bakomeje kutwizeza ibitangaza kandi bazi neza ko ntacyo bakoze mubyo bari basabwe na HEC? Icyakwereka amagambo batubwiraga, byari kuba byiza batubwije ukuri tukamenya iyo twerekeza”

Kaminuza ICE ya Ruhango yambuwe uburenganzira bwo gukora ifite agahigo ko kuba ari imwe muri za kaminuza zambuwe ubwo burenganzira itabashije no gutanga impamyabumenyi na rimwe, ubwo abahize bazajya gutora ibyangobwa byabo, maze bemererwe kujya gukomereza ahandi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.