Nyuma yo kuyitwara umunyezamu, ikipe ya Gasogi iteguye inama y’igitaraganya n’itangazamakuru

13,614
Kwibuka30

Ikipe ya Gasogi United yateguye inama y’igitaraganya n’itangazamakuru

Nyuma y’aho ikipe ya Gasogi united bayitwaye umunyezamu yacungiragaho, akerekeza mu ikipe ya Rayon Sport, ndetse hakaba hari n’andi makuru avuga ko ikipe ya Rayon sport iri mu biganiro rwihishwa n’umutoza wa Gasogi united na rutahizamu wayo witwa Manasseh, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu, taliki ya 1Nyakanga, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, ikipe ya Gasogi yateguye inama y’igitaraganya n’itangazamakuru ku kicaro k’iyo kipe giherereye mu mugi rwagati mu nyubako ya CHIC.

Kwibuka30

Mu itangazo ryashyizwe ku rukuta rw’ikipe, bavuze ko iyo nama izaba iyobowe na Guy Bukasa umutoza wa Gasogi united.

Ku rundi ruhande, kuri twitter ya Mutabaruka Anglebert, umuyobozi ushinzwe abafana n’abakunzi, yavuze ko iyo nama izaba saa munani z’a manywa izaba igamije gushyira ukuri kose kubivugwa mu ikipe ya Gasogi united.

Leave A Reply

Your email address will not be published.