Kenya: TINA umugore ukora akazi ko gusukura imirambo y’abishwe na covid-19 ahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubura abakiliya

9,761
Kwibuka30

Tina Akello: la Kényane qui gagne sa vie en maquillant les morts

Umugore witwa Tina Akello usanzwe ukora akazi ko gusukura abishwe na covid-19, aravuga ko ahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubura akazi muri iyi minsi.

Umugore witwa TINA Akello w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu gihugu cya Kenya ararira ayo kwarika nyuma y’aho ahuye n’ikibazo cyo kubura abakiliya muri iyi minsi, mu busanzwe madamu Tina yakoraga akazi ko gusukura abantu (Maquillage), ariko kimwe n’abandi benshi muri icyo gihugu, umurimo waje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus, akazi kamera nk’agahagaze, TINA akomeza avuga ko kugira yinjire mu kazi ko gusukura imirambo y’abazize coronavirus byatewe n’umwe mu bakiliya be, yagize ati:...hari umukiliya wanjye wishwe na coronavirus, kuko twari kumwe apfa, abaganga bansabye kumwoza, no kumutunganya mu buryo bwasabwaga n’inzego za Leta, narabikoze, mbikora neza, maze kuva ubwo ibitaro bihita bimpa akazi ko kujya noza imirambo y’abahitanywe na coronavirus”

Kwibuka30

Tina yavuze ko mu gihe cy’amezi abiri ya mbere yabonaga amafranga menshi, ariko ko ubu abantu bicwa n’iyo ndwara bagabanutse cyane, mbese akazi kamera nk’agahagaze, ubwo TINA yahise ashaka kwisubirira mu kazi yajyaga akora mbere ka maquillage, yagize ati:”Ubu biragoye kuko abantu baranyishisha, nta muntu wakwemera ko mukorera makeup, bose barampunga, rwose nabuze akazi kandi sindi kubasha gutunga abana banjye pe”

Tina Akello: la Kényane qui gagne sa vie en maquillant les morts

Tina yari asanzwe akora akazi ko gusukura abantu nyuma yerekeza mu ko gusukura imirambo y’abishwe na covid-19

Yavuze ko amaze kubona ikiraka kimwe gusa cy’umuryango wari wapfushije umuntu maze umusaba ko yasiga ndetse akanatunganya umubiri w’umurambo, yakomeje avuga ko yumva yabigira umwuga akajya asukura imirambo, yava muri ako kazi akisubirira muri salon gukora maquillage.

Leave A Reply

Your email address will not be published.