Zimbabwe: Umushinwa yarashe abakozi be batatu bihaye kumusaba umushahara.

8,792
Zimbabwe : un Chinois tire sur ses employés pour avoir réclamé leur salaire (vidéo)

Umugabo ufite ubwenegihugu bw’Ubushinwa ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kurasa abakozi be bamuhembeshaga

Bwana Zhang Xuen ufite ibirombe acukuramo amabuye y’agaciro mu gihugu cya Zimbabwe mu gace kitwa Gweru yatawe muri yombi mu cyumweru gishize nyuma y’aho arashe bamwe mu bakozi be bari baje kumusaba ko abahemba imishahara yabo y’amezi bakoze.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Zimbabwe byavuze ko ubwo abo bakozi bari baje guhembesha, undi yahise akura mu mufuka imbunda nto ya masotera, maze arasa ku bibero by’abo bakozi bari baje kumwishyuza. Ubushinjacyaha bwo muri icyo gihugu, bwavuze ko Bwana Zhang akomeza agafungwa kuko atari yabona umusemuzi ngo abe yamusemurira urubanza, Zhang akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica umuntu akoresheje imbunda.

Nyuma y’icyo gikorwa, ambassade y’Ubushinwa muri icyo gihugu cya Zimabbwe ko yababajwe n’iyo gikorwa cy’umwenegihugu wacyo, Ambassade yasabye abaturage bayo bose batuye muri icyo gihugu ko bagomba kubahiriza amahame n’amabwiriza y’igihugu babamo, ko kandi udakurikiza amategeko yaho abarizwa atari uwabo

Zimbabwe : un Chinois tire sur ses employés pour avoir réclamé leur salaire (vidéo)

Uyu ni umwe mu barashwe ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa

Leave A Reply

Your email address will not be published.