Kigali: Abantu 119 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bajya mu tubari

1,640

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 Polisi y’u Rwanda yafatiye mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali abantu 119 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu tubari dutatu two mu Gatsata Polisi yagenzuye hafatiwemo abantu bagera kuri 56 banywaga inzoga , mu gihe kunywera inzoga mu tubari byari byarakuweho kuko dufunze.

Mu kabari kamwe kagenzuwe ka Nyabugogo kasanzwemo abantu bagera kuri 47, bari bagacucitsemo banywa inzoga, bahita bajyanwa kuri stade ya Remera kugirwa inama no guhanwa.

Abandi 16 basanzwe muri Sauna ikorera ikanombe , nabo bajyanwa kuri Stade Amahoro.

Hirya no hino humvikana amakuru y’abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyi cyorezo,cyane ko utubari aho dukorera utwinshi usanga hafunzwe umuryango munini, abakiriya bakaba bari mu gikari, ntaho bitandukaniye ni byabereye i Musanze aho basanzwe bikingiranye mu kabari. Abakora serivice zitandukanye baragerageza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza covid-19, ariko ikibazo gisigaye ni mu kabari aho usanga uwamaze gusoma icupa ibyo kwirinda atabikozw!

kwambara agapfukamunwa birakorwa
mu masoko amwe namwe nta muvundo uhari

Izindi nkuru wasoma Izindi nkuru zuyu mwanditsi

Subiza hano

Email yanyu ntaho izigera igiragazwa