Polisi y’u Rwanda iraburira Abantu bakomeje kuyobya ubutumwa bwa “Gerayo Amahoro” bakabwita “Gumayo Amahoro”

14,752
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bakomeje kuyobya rubanda mu butumwa bwa Gerayo amahoro bakabuhindurira inyito.

Ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga nyinshi hakomeje kunyura ifoto iriho umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda mu mugi wa Kigali, CIP UMUTESI afite icyapa cyanditseho ngo GUMAYO AMAHORO, ni ishusho mu bisanzwe yakoreshwaga ku bukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gukangurira abayobozi b’ibinyabiziga n’abagenzi kwitwararika no kwigengesera mu gihe bari mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zihabera, nyuma y’aho Leta nayo itangarije ingamba nshya mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya coronavirus, igasaba abaturage kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zidafite icyo zimaze, abantu benshi bakomeje kwifashisha iyo foto ya Gerayo Amahoro basiba ubutumwa bwayo, ahari GERAYO bahasimbuza GUMAYO mu buryo bwo gutera urwenya.

Kwibuka30

Abantu benshi bakomeje kuvuga ko atari igikorwa cyiza, cyane ko ubwo bukangurambaga bugikomeje n’ubwo igihugu kiri mu bihe bikomeye aho kibasiwe n’indwara ya Covid-19. Mu butumwa bwayo, Polisi y’u Rwanda yavuze ko igikorwa cyo guhindura ubutumwa bwatanzwe n’urwego ari ikosa rihanirwa kuko ari ukuyobya rubanda. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi yagize iti:” #Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bwashyizweho mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu, kandi byinjiye mu buzima bwacu bwa buri munsi, isanamu iri kugaragaza umukozi w’urwego ya Gumayo amahoro ni impimbano, twamaganye icyo gikorwa kuko kigamije kuyobya rubanda”

Ntituramenya neza icyo itegeko riteganya n’ibihano biteganijwe ku muntu cyangwa abantu bahindura cyangwa bagacurika ubutumwa buba bwatanzwe n’urwego rw’igihugu mu nyungu izo arizo zose. Twagerageje kuvugana n’abashinzwe amategeko muri polisi ariko ntibyadukundira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.