Manu DIBANGO wamamaye cyane muri muzika amaze kwitaba Imana azize #Covid-19

9,540

Manu DIBANGO wamamaye cyane mu ruhando rwa muzika mu myaka ya za 90 amaze kwitaba Imana azize coronavirus

Umunyabigwi, umuririmbyi, umucuranzi n’umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Cameroune wamenyakanye cyane kubera ubuhanga bwe mu kuririmba akoresheje igikoresho kitwa saxpohone yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu bitaro byo mu Bufaransa mu mugi wa Paris azize #Covid-19 ku myaka ye 86 y’amavuko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Bwana THIERRY DUREPAIRE usanzwa ukurikirana inyungu za Dibango, yavuze ko MANU DIBANGO yitabye Imana azize indwara ya Covid-19, yavuze ko azashyingurwa vuba ariko umuhango ukazitabirwa n’abantu bake kubera kino cyorezo.

Amazina ye nyayo ni EMMANUEL N’DJOKE DIBANGO, yavutse ku italiki 12/12/1933 I Douala mu murwa mukuru w’igihugu cya Cameroune, yamenyekanye cyane mu njyana ya Afro-Jazz na Soul Makossa, Bwana Dibango yari umuhanga cyane mu kuririmba akoresheje igicurangisho bita Saxophone, yari n’umuhanga mu kwandika, apfuye asize abana bane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.