Prof LYAMBABAJE yaraye yemejwe nk’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda

7,454
Kwibuka30
Image result for Prof Lyambabaje

Inteko Rusange ya Sena yaraye yemeje Prof. Lyambabaje Alexandre nk’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yasuzumye dosiye ye, igaragaza ko afite ubumenyi n’ubunararibonye bizamufasha mu nshingano ze.

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Hon. Umuhire Adrie yavuze ko Prof. Lyambabaje Alexandre yagaragaje ko mu byo azakora harimo gushimangira ireme ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu guteza imbere imyigishirize, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga.

Kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi hubakirwa ku burere n’imyitwarire binyuze mu gushyira mu bikorwa amategeko ya Kaminuza agenga imyigishirize n’imyitwarire ku banyeshuri.

Perezida wa Komisiyo avuga kandi ko Prof Lyambabaje yiyemeje gushyiraho imikoranire hagati ya Kaminuza y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no gushyira imbaraga mu gukurikirana imicungire myiza y’umutungo n’abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje ko Prof Lyambabaje aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by’agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi.

Kwibuka30

Prof Lyambabaje yavutse mu 1960. Yize muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Canada.

Ni umwe mu bahanga mu Rwanda ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu mibare, kuko afitemo Doctorat yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

Yabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw’akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba na Comesa.

Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi n’ubuzima rusange.

Magingo aya, Prof Lyambabaje yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.