Umugabo yajyanywe igitaranya nyuma yo kwirasa igitsina akoresheje imbunda.

8,694
Umugabo yirashe by’impanuka igitsina...

Umugabo ukomoka ahitwa Portland muri Jamaica yahuye n’uruva gusenya ubwo yashakaga gukura imbunda mu mufuka akurura nabi afata imbarutso niko kwirasa igitsina.

Uyu mugabo usanzwe akunda gukoresha imbunda,yahuye n’akaga gakomeye ubwo yashakaga kuyikura mu mufuka yirasa igitsina bituma ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Ikinyamakuru The Star cyavuze ko uyu mugabo yirashe igitsina kuwa Kabiri w’icyumweru gishize ahita ajyanwa ku bitaro bya Kingston Public Hospital.

Umuyobozi wa Polisi ahitwa Portland witwa Dwayne Wellington yavuze ko uyu mugabo akiri mu bitaro ariko ari koroherwa.

Ati “Nzi neza ibyabaye. Nta perereza ryakozwe kuko nta cyaha cyabaye.Ntabwo wahanira umuntu ko yirashe kereka ubonye ibimenyetso ko yashakaga kwiyahura kuko kwiyahura n’icyaha.”

Umuganga mukuru muri Jamaica yabwiye abatunze imbunda ko bagomba kwigengesera igihe bagiye kuzikoresha.

Dr Elon Thompson, yavuze ko izi mpanuka zikunze kubaho ndetse ko hari n’abandi bantu yigeze gukuriraho udusabo tw’intanga birashe.

Ati ‘Turagira inama abakoresha imbunda kwitonda.Ushobora kwirasa ukica igitsina,agaca umutsi utuma gifata umurego cyangwa umuyoboro w’inkari.”

(Src:Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.