Rubavu: Umupolisi yarashe akaguru umuturage washakaga gucikana ibiyobyabwenge

10,198
Ce qui arrive dans notre corps (et dans notre cerveau) quand on tire avec  une arme

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba butangaza ko umuturage yarashwe nyuma yo gufatanwa urumogi udupfunyika 400 yari avanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Uwo muturage yarashwe mu gihe polisi yari itereje imodoka imujyana mu kato, hanyuma agashaka gutoroka, nyuma yo gucunga umupolisi umurinze ayora umucanga hasi awumutera mu maso ariruka.

Umupolisi watewe umucanga mu maso yahise ahuma, ariko agerageza kurasa uwirukaga isasu rimufata mu kuguru agwa hasi. Polisi ivuga ko byabaye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020, ku isaha ya saa munani n’iminota 20 kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Yabanje amusuka umucanga mu maso kugire ngo abone uko amucika neza ariko biranga, birangira arashwe akaguru

Polisi ivuga ko uwo mugabo yarashwe amaze kugenda metero 300 atorotse, nyuma yo kuraswa akaba yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kuvurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Karekezi, yemeza aya makuru, agasaba abaturage kwirinda ibikorwa byo kwambukiranya imipaka kuko bitemewe.

Ati “Ni byo byabaye ariko ntibyari bikwiye ko abaturage bakora ibikorwa byo kwambukiranya imipaka bitemewe. Ikindi kibabaje yarimo yambutsa urumogi, aho gutegereza guhanwa n’amategeko arwanya inzego z’umutekano”.

CIP Karekezi asaba abaturage kureka kwishora mu byaha bya hato na hato kuko bibateza ibibazo, kandi ko mu gihe babifatiwemo badakwiye kurwanya inzego z’umutekano mu rwego rwo guhunga ubutabera.

Ati “Dufite ubutabera bwizewe nta mpamvu yo guhunga ubutabera“.

Leave A Reply

Your email address will not be published.