Umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salam yasabye abaturage kuzindukira mu mihanda bishimira ko batsinze Covid-19

11,188
February 2017 ~ A - Zone

Umuyobozi w’umugi wa Dar Es Salam yasabye abaturage bo muri uwo mugi kuzindukira mu mihanda mu buryo bwo kwishimira ko igihugu cyatsinze icyorezo cya coronavirus.

Umuyobozi w’umugi wa Dar Es Salam Bwana PAUL MAKONDA yasabye abaturage batuye muri uwo mujyi ayobora ko bose bazindukira mu mihanda yo murin uwo murwa mukuru w’ubucuruzi maze bose bakishimira uburyo icyo gihugu cyarwanije kikatsinda icyorzo cya covid-19 mu gihe byinshi mu bihugu byagize ubwoba bituma bihagarika ubuzima n’imibereho ya rubanda.

Bwana MAKONDA yasabye ko abaturage baza mu mihanda barimbye ndetse bakaza bambaye imyenda mishya, yongeye asaba abacuruzi kumanura ibiciro kugeza kuri 80% mu rwego rwo gufasha abaturage kwishimira intsinzi bagize kuri Covid-19.

Igihugu cya Tanzaniya cyakomeje kugaragaza ubushake buke mu kurinda abaturage kino cyorezo cya covid-19, Prezida MAGUFULI POMBE ni kenshi yumvikanye avuga ko bazarindwa n’Imana kandi ko adashobora gufunga ibikorwa byo gusenga ndetse n’iby’ubucuruzi, ikintu cyatumye imibanire y’igihugu cye na bimwe byo mu karere hazamo agatotsi, ni nkaho mu insi ishize igihugu cya Kenya cyasubije muri Tanzaniya iwabo abadereva b’amakamyo barenga ijana kubera ko basanzwemo ubwandu bwa coronavirus, ikindi gihugu cyo mu Karere cyagiranye ibibazo na Tanzaniya ni U Rwanda aho u Rwanda rwari ko abashoferi bava muri Tanzaniya bakandagira ku butaka bwacyo kubera ko iwabo batangirwaa cyangwa ngo bapimwe.

Tanzania president questions coronavirus kits after animal test ...

POMBE M. yagiye avug akenshi ko covid-19 ari indwara idakwiye gutinywa kuko isanzwe ndetse cyane

Prezida MGUFULI nabwo yongeye kumvikana kenshi akerensa ibikoresho byifashishwa mu gupima ubwandu bwa covid-19 aho yavuze ko hari n’ibipimo byaje bigaragaza ko ipapayi, umwembe, intama,…byanduye covid, ndetse no mu minsi ishize aherutse kuvuga ko umwana we yarwaye covid-19 nyuma akaza kuvurwa n’indimu agakira.

Umwe mu banyaranda batuye mu mugi wa Dar Es Salam witwa ISMAIL NYAMAYAGWA yabwiye umunyamakuru wacu ko bamwe mu Batanzaniya bafite impungenge ko ibyavuzwe na Makonda bishobora gutuma batubahiriza amabwiriza abuza abantu kwegerana.

Nta makuru mashya aherutse gutangwa ku bijyanye n’ubwandu bwa coronavirus muri icyo gihugu, ariko ahari avuga ko abagera kuri 509 banduye Covid-19, abayikize ni 183 naho abagera kuri 21 kikaba cyarabahitanye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.