Urugaga rw’abanyamategeko bo muri Amerika rugiye kohereza indorerezi mu rubanza rwa Rusesabagina

8,649

Urugaga rw’Abanyamategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwasohoye itangazo rivuga ko binyuze mu muryango wa “Clooney Foundation for Justice” (CFJ) ruzakurikirana imigendekere y’urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul ufungiye mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba.

Umuryango Clooney Foundation for Justice washinzwe mu 2016, utangijwe n’Umunyamerika George Clooney n’umugore we Amal Clooney. Uyu muryango usanzwe umenyerewe mu kohereza indorerezi mu manza zitandukanye hirya no hino ku Isi, aho uba ugamije kureba ko hatabaho kurenganya abantu runaka bikozwe na za guverinoma z’ibihugu.

Mu itangazo uyu muryango washyize hanze ku wa 16 Nzeri wavuze ko “Urugaga rw’Abanyamategeko bo muri Amerika ruzagenzura iburanishwa rya Rusesabagina mu Rwanda, nk’imwe muri gahunda bihaye yo kureba uko ubutabera butangwa.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “kuba indorerezi muri uru rubanza rwa Rusesabagina, bizaba bigamije kureba ko hubahirizwa amabwiriza mpuzamahanga, ndetse no kureba ko Rusesabagina aburanishwa binyuze mu mucyo.”

Uyu muryango kandi wasabye Leta y’u Rwanda ko abantu bose bakemererwa gukurikirana uru rubanza ndetse n’indorerezi mpuzamahanga zikemererwa gukurikirana imigendekere yarwo bitagoranye.

Ku itariki ya 31 Kanama 2020, nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru Rusesabagina Paul byavuzwe ko yafatiwe mu Rwanda yizanye we ubwe ubundi agatabwa muri yombi.

Rusesabagina w’imyaka 66 akurikiranweho ibyaha 13 birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba mu mutwe w’iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’ibindi.

Ku wa 17 Nzeri nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwanze ubusabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye ku byaha 13 akekwaho, bityo ko akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo atabangamira iperereza. Iki cyemezo Rusesabagina yahise akijuririra.

Rusesabagina afunzwe mu buryo budahonyora uburenganzira bwe

Mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagiranye n’itangazamakuru ku wa 22 Nzeri, yatangaje ko basuye Rusesabagina aho afungiye, hagamijwe kureba uko uburenganzira bwe bwubahirizwa mu bijyanye n’imibereho myiza no guhabwa ubutabera buboneye.

Umuyobozi w’iyi komisiyo, Mukasine Marie Claire, yavuze ko basanze uburenganzira bwe ku mibereho myiza bwubahirizwa, kimwe n’ubujyanye n’ubuzima kuko igihe cyose yabaga afite ikibazo kijyanye n’ubuzima yajyanwaga kwa muganga, agahabwa ubuvuzi akeneye kandi arindwa no kwandura COVID-19.

Iyi komisyo yavuze ko kandi ifatwa rya Rusesabagina, gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, uburyo dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha, igihe ntarengwa cyo kuba yaregewe urukiko ndetse n’igihe ntarengwa cyo kuba urukiko rwamuburanishije kandi rugafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, byose byubahirije amategeko.

Muri iki kiganiro hatangajwe ko iyi komisiyo iri gukorera Rusesabagina ubuvugizi ku byifuzo yagaragaje birimo no kongererwa umwanya avugana n’umuryango we kuri telefoni.

Uretse ibivugwa n’iyi komisiyo mu kiganiro Rusesabagina aherutse kugirana na The New York Times yivugiye ko nta kibazo afite mu bijyanye n’uburyo afunzwe ndetse ko ahabwa iby’ingenzi yifuza.

This image has an empty alt attribute; its file name is rusesabaginab189-a4d68.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.