RDB yasobanuye uburyo hanyerejwe miliyoni zirenga 300 mu gihe cy’amezi 5 gusa

8,708

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwisobanuye ku mafaranga angana na miriyoni 363,303,364 zanyerejwe hagati ya Kanama 2018 kugeza Mutarama 2019.

Ni ibisobanuro RDB yatanze mu gitondo cy’uyu munsi ku wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC).

PAC n’abafatanyabikorwa bayo bari mu cyumba mu Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mu gihe bamwe mu bayobozi ba RDB n’ab’Irembo (Rwanda Online) bakoresheje ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko hari amafaranga yakiriwe ariko ntagere kuri banki. Ati “RDB nta ngufu yashyizemo ku buryo amafaranga yakiriwe agera kuri konti zayo adatinze”.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yashimye RDB ko yagaragaje neza inyandiko z’imikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valence, yasabye RDB kugaragaza amafaranga arenga miriyoni 300 yanyerejwe niba yaranagarujwe.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imari muri RDB, Nsengiyumva Joseph Cedrick , avuga ko uwagaragaweho kunyereza ayo mafaranga afunze kandi ko hari urubanza rwe ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020.

Ati: “Amafaranga ntaragarurwa, uwayibye arafunze ndetse azaburana tariki 25 Nzeri 2020. Abari babishinzwe nange ndimo, ndemera ko twabigizemo intege nke”.

Avuga ko kugeza ubu nta kemezo cyari cyabafatwaho ariko ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabyinjiyemo kugira ngo harebwe ingano y’amafaranga yibwe.

Kamagaju Rutagengwa Evelyn, Umuyobozi wungirije w’inama y’Ubutegetsi ya RDB, na we ashimangira ko umukozi wabigizemo uruhare imitungo ye yafatiriwe.

Ati “Umukozi w’Irembo, imitungo ye yarafatiriwe kandi arafunze. RDB ibifitemo uruhare ari yo mpamvu yabigijeje kuri RIB”.

Yongeraho ko icyo RDB ifitiye ububasha, ari ugufatira komisiyo ye agomba guhabwa.

Keza Faith, Umuyobozi w’Irembo (Rwandaonline), ahakana ko hari amafaranga ajya kuri konti y’Irembo. Ati “Nk’Irembo nta nshingano zo kwakira amafaranga kuko abakerarugendo ntabwo bishyura Irembo, ahubwo yishyura umukozi wa RDB”.

Yongeraho ati: “Nta nshingano zo kwakira amafaranga tugira, izo nshingano zigirwa na RDB nkuko bikubiye mu masezerano y’Ubufatanyi hagati y’Irembo na RDB bigenza”.

Kamagaju yemera ko ari icyaha k’ikoranabuhanga cyakozwe. Akavuga ko ikemezo baba barafatiye abakozi ari uko byagejejwe mu nzego zibishinzwe.

Akariza Belyse, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, avuga k bishoboka hari abakozi ba RDB batanze ijambo ry’ijambo (Password) bigatuma amafaranga anyerezwa.

Ati: “Birashoboka kuba hari abakozi ba RDB batanze ijambo ry’ibanga bigatuma amafaranga anyerezwa. Urukiko rurimo gukora iperereza kuri iki kibazo”.

Ikibazo cyagaragajwe na PAC cy’amafaranga yatinze kugera kuri konti ya RDB angana n’amadorari 356,152 (amafaranga 316,758,027), RDB yasubije ko yagize ikibazo bigatuma ayo mafaranga atagezwa kuri konti.

Nsengiyumva avuga ko amafaranga yabuze ari aya RDB, akagaragaza ko ikibazo bagize ari uko yatinze kugera kuri konti zayo.

Kamagaju Evelyn, Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RDB, yemeye amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Leave A Reply

Your email address will not be published.