Kera Kabaye, Leta y’u Rwanda yemeye ko imodoka za,AUTOMATIQUES zizajya zifashishwa mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga
Leta y’u Rwanda imaze kwemera ko imodoka za,Automatiques zizajya zifashishwa mu gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Leta y’u Rwanda imaze kwemeza ku mugaragaro ko imdoka za automatiques zigiye kwemererwa mu kwifashisha mu bizamini byo gutwara imodoka. Ibi bibaye nyuma y’uko muri uku kwezi kwa kane uno mwaka umwe mu Banyarwanda yandikiye ibaruwa inteko ishingamategeko ayisaba ko izo modoka zakwemerwa zikajya zifashishwa mu bizamini byo gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permis de conduire) kubera ko izo modoka zimaze kuba nyinshi mu Rwanda kandi ko abenshi bazifite bari kuzitirwa gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’imodoka za manuweri zisanzwe zifashishwa.
Bwana Alfred BAYINGANA, umukozi muri ministeri yo gutwara ibintu n’ibintu (ubwikorezi), yavuze ko Ministeri yafashe umwanya iganira n’inteko nshingamategeko ku rwandiko rw’uwo munyarwanda, maze basanga koko ubusabe bwe bwahabwa agaciro.
Imodoka za Automatiques ni imodoka zidasaba gukoresha ambuliyaje, zikoreshwa ikirenge kimwe gusa, gikora kuri Feri n’umuriro gusa, maze amaboko akayobora gusa, abantu benshi babona ko zino modoka zoroshye gutwara kuko zidasaba ibintu byinshi nkizisanzwe zitwa manuweri.
Ministeri y’ubwikirezi, iratangaza ko kugeza ubu, mu binyabiziga biri mu Rwanda, ibigera kuri 60% ari automatiques.
Comments are closed.