THE BEN yatumye FABIEN ufite ubumuga bwo kutabona akabya inzozi ze

11,094

Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona yakabije inzozi ze ubwo THE BEN yemeraga gukorana nawe indirimbo.

MUGISHA Benjamin uzwi cyane ku kabyiniriro ka THE BEN ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima y’Abanyarwanda benshi ku buryo budashidikanywaho mu ruhando rwa muzika muri kino gihugu, uyu musore rero ubusanzwe wituriye muri Amerika kuri ubu ari mu Rwanda aho yaje gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya EAST AFRICAN PARTY giteganijwe kuri uyu wa 1 mutarama 2020 muri Kigali ARENA, uyu musore yatangaje rero ko amaze gukorana indirimbo na Bwana HAGENIMANA FABIEN usanzwe ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba yibitseho impano yo gucuranga gitari ku buryi buhebuje.

Abinyujije ku Rukuta rwe rwa Instagram, yemeje ko amaze gukorana indirimbo na Fabien

Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe, Abafana be bari baje kumwakira, baramutunguye bahita bamuhuza ba Fabien usanzwe ucurangira abahisi n’abagenzi nabo bakamuha igiceri, THE BEN yahise amusezeranya ko azakorana nawe indirimbo. Bwana HAGENIMANA FABIEN yigeze atangaza ko arota kuzakorana ibdirimbo na THE BEN, kuri ubu rero inzozi ze yazikabije kuko amaze gukorana indirimbo na THE BEN nkuko nawe yabyitangarije. Yagize ati:”Mu ijoro ryakeye ryambereye ryiza kuko nakoranye indirimbo y’ikizere na Fabien, kandi tukaba tuzayiririmbana nkuko nabibasezeranije”

Ni ikintu cyashimishije abantu benshi basanzwe bakurikirana uno muhanzi ku nkuta ze, bamwe bavuze ko THE BEN yagaragaje igikorwa cyo kwicisha bugufi agakorana indirimbo n’umuntu usanzwe uririmbira igiceri ku muganda.

Comments are closed.