Meddy yatangaje igihe umugore we azamubyarira imfura

9,604

Umuhanzi Meddy utari uzwiho gutangaza bimwe mu byerekeye ubuzima bwe bwite, yatangaje ko umwaka utaha, we n’umugore we Mimi Mehfira bazaba bafite umwana.

Yabitangaje ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Lick Lick  usanzwe atunganya indirimbo z’abahanzi ku wari washyize kuri Instagram amafoto ya Meddy n’umugore abagaragaza mu bihe bitandukanye bishimanye.

Ubutumwa buherekejwe n’aya mafoto, Lick Lick yagize ati “Ibihe by’agatangaza byafashwe mu mafoto bya Meddy na Mimi ariko se ni ryari muzagira abana?”

Meddy udakunze gushyira hanze ibyerekeye ubuzima bwe bwite, yahise asubiza ubu butumwa agira ati “Umwaka utaha.”

Meddy na Mimy bamaze amezi arindwi bakoze ubukwe bwabaye tariki 22 Gicurasi uyu mwaka wa 2021 bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo n’abahanzi basanzwe baba mu Rwanda buriye rutemikirere bakajya gushyigikira mugenzi wabo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Meddy washyize hanze indirimbo yakoreye umugore we aho amwe mu mashusho anagaragaza ubukwe bwabo bwari bunogeye ijisho, aherutse gutangaza ko yinjiye mu nzira nshya y’umuziki we, ibintu byatumye abantu bakeka ko yaba agiye gutangira gukora umuziki uririmbiwe Imana gusa nk’uko byatangajwe mu minsi ishize.

(Src:Radiotv10)

Comments are closed.