Kigali: Igikorwa cyo guturitsa urufaya rw’urumuli cyahagaritswe

5,067
Ushering in 2020: Four places to watch fireworks in Kigali | The New Times  | Rwanda

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahagaritse igikorwa bwari bwateguye cyo guturitsa urufaya rw’umuriro mu rwego rwo gusoza no kwizihiza ubunani.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bumaze gushyira hanze itangazo rihagarika igikorwa cyari giteganijwe cyo guturitsa urufaya rw’umuriro mu rwego rwo kwizihiza ubunani bw’uno mwaka.

Taliki ya 29 Ukuboza 2021 nibwo umujyi wa Kigali wari wasohoye itangazo riteguza abatuye mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo kugira ngo batazaterwa ubwoba n’urusaku rw’urwo rufaya, ariko nyuma y’umunsi umwe gusa iryo tangazo rigiye hanze, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwongeye bushyira hanze irindi tangazo rivuga ko icyo gikorwa giharitswe kugira ngo hakomeze gukazwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19 ikomeje guca ibintu mu mujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 30 Ukuboza 2021, Bwana Pudence RUBINGISA, yavuze ko icyo gikorwa kimaze gusubikwa mu duce twose cyari giteganijwe kubera.

Image

Comments are closed.