5 bazahagararira team Rwanda muri Tours du Rwanda bamenyekanye

9,603
Kwibuka30

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY ryashyize hanze abasore batanu bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Tour du Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Gashyantare ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY ryashyize hanze abasore batanu bazahagararira ikipe y’u Rwanda mu marushanwa ya Tour du Rwanda, amarushanwa ateganijwe gutangira kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gashyantare 2020 akazasozwa ku italiki ya 1 Werurwe 2020.

Kwibuka30

Iyi niyo kipe izahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda igiye gutangira mu mpera z’iki cyumweru.

Batanu bazitabira ano marushanwa nka team Rwanda harimo MUGISHA Samuel, NSENGIMANA J.Bosco, HARERUYA Joseph, UWIZEYIMANA J. Claude na GAHEMBA Bernabé. Muri rusange, ano marushanwa azitabirwa n’amakipe 16 harimo n’amakipe y’ibihugu agera kuri 4. U Rwanda ruzitabirwa n’amakipe atatu harimo na SACA ya Adrien wakanyujijeho mu myaka yashize muri uno mukino.

Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sport, kurubu niwe uyobora FERWACY, hano ari kumwe na MUGISHA Samuel kapiteni wa Team Rwanda

Rino rushanwa rya Tour du Rwanda ry’uno mwaka abakinnyi bazasiganwa ibilometero 889, bigaragara ko hagabanihweho ibilometero 7 ugereranije n’iy’umwaka ushize. Umuntu ku giti cye cyangwa utsinda ry’uri rushanwa, azegukana amafranga asaga miliyoni 48.5 y’Amanyarwanda, mu gihe uzajya wegukana umwenda w’umuhondo azajya ahabwa ibihumbi 4 by’Amadorali ya Amerika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.