Stade AMAHORO ishobora kwakira Umukino wa nyuma wa CAF Champions league

9,081
Kwibuka30

Stade AMAHORO ishobora kwakira umukino wa nyuma mu gikombe Nyafrika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri uno mwaka wa 2020

Itsinda ry’sbayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri AFRICA CAF riyobowe na prezida wayo Bwana AHMAD AHMAD riri mu Rwanda, ndetse ku munsi w’ejo ku cyumweru Ahmad AHMAD na Visi prezida we ndetse na ETO FILS wabiciye bigacika muri Ruhago bakiriwe na Prezida KAGAME ndetse na Prezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Bwana SEKAMANA.

Kwibuka30

Prezida KAGAME yakiriye umuyobozi wa CAF na visi prezida we bari kumwe na Etoo FILS

Iri tsinda ry’abayobozi ba CAF ryasuye Stade AMAHORO muri iki gitondo cyo kuwa mbere bareba uburyo sitade yubatse, n’ibindi bintu bya ngombwa ku buryo yakwakira imikino ya nyuma y’igikombe Nyafrika ku makipe yabaye aya mbere mu bihugu byabo izwi nka TOTAL CAF Champions league. Mu mwaka ushize nibwo CAF yemeje ko hazajya hakinwa umukino wa nyuma ku makipe azaba yageze mu kiciro cya nyuma kandi uwo mukino ugakinirwa mu gihugu kimwe cyatoranijwe ariko hanze y’amakipe ahurira ku mukino wa nyuma. Abakurikiranira hafi ibintu bya ruhago, barabona U Rwanda rushobora guhabwa amahirwe yo kwakira uwo mukino uteganijwe kuba taliki ya 29 Gicurasi 2020. Stade AMAHORO yari imaze igihe itakira imikino mpuzamahanga kubera imiterere yayo ibangamira itangazamakuru, uby ikaba yari irimo gusubirwamo ishyirwe ku rwego mpuzamahanga.

Stade Amahoro iherereye mu Karere ka Gasabo, yatashwe ku mugaragaro mu mwaka wa 1986, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 30 bicaye neza. Niyo stade ijya yakira ibirori bya Leta bitandukanye ndetse n’imikino mpuzamahanga Nyafrika.

Leave A Reply

Your email address will not be published.