Bamwe mu Barimu ntibashimishijwe n’umushinga wa INGABIRE ugamije gushyiraho ihahiro rya Mwalimu

9,332
Kwibuka30

Bamwe mu barimu barasanga umushinga wa INGABIRE REHEMA, umukobwa uri mu bahatanira ikamba rya nyampinga 2020 ari umushinga ugamije gushinyagura kuko ngo nawe ubwe aziko atabishobora

INGABIRE REHEMA ni umwe mu bakobwa 20 bari mu mwiherero mu Karere ka Bugesera aho bazamara ibyumweru bigera kurI bibiri mbere yuko hamenyekana uzegukana ikamba rya Nyampinga 2020. Mbera y’uko bajya muri uno mwiherero, habanje kubaho amajonjora aho buri mukobwa mu bakobwa 50 yagombaga kuvuga umushinga azashyira mu bikorwa mu gihe azaba yatowe, uwitwa REHEMA INGABIRE we yavuze ko natorwa ku mwanya wa Nyampinga w’igihugu uno mwaka, afite umushinga wo kuremera mwalimu ihahiro rye bwite nk’uko bikorwa ku basirikare n’abapolisi. Nyuma y’aho bamwe mu bakora umwuga w’uburezi mu mashuri atandukanye bumviye iyo nkuru, n’uwo mushinga wa INGABIRE REHEMA bamwe muri bo basanze ari igikorwa cy’ubushinyaguzi kuko icyo ari ikintu cyananiye na Leta. Madame VESTINE MUTARUTWA yagize ati:”…ku bwanjye ndabona ari ugushinyagurira mwalimu, ubuse koko uriya mwana w’umukobwa afite ubuhe bubasha bwo kuremera isoko mwalimu, ibintu byananiye Leta niwe wabishobora koko? Undi mwalimu utashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara yagize ati:”ariko mwalimu yaragowe koko! Bigeze aho n’umwana w’igitambabuga atwizeza ibitangaza??! Biteye agahinda….”

Kwibuka30

Boniface NDEREYE nawe yavuze ko biteye isoni n’agahinda ati:”koko nabo bana bari kuturiraho hit??….”

Uyu niwe INGABIRE REHEMA wijeje mwalimu kuzamuremera ihahiro rya make.

Ubundi umwalimu utangiye kwigisha mu kiciro cy’amashuri abanza ahembwa amafranga 42.000frs, mu gihe uwarangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza ahembwa umushahara mbumbe ungana na 159.000frs, urangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza atangirira ku mushahara mbumbe wa 212.000frs, amafranga benshi mu barimu bavuga ko ari make bikabije ku buryo atabasha no guhaha ku isoko. Kugeza ubu abasirikare, abapolisi n’abacungagereza nibo bafite ihahiro ryabo aho bahaha kuri make, ariko hari n’irindi hahiro ry’abanyerondo aho nabo bahaha ku giciro kiri hasi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.