79% by’abakozi mu Rwanda ntibanyuzwe n’umushahara bahembwa

8,859
Kwibuka30
Kigali

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro Synergie Zamuka rigizwe n’amasendika y’abakozi n’imiryango irengera uburenganzira bw’abakozi mu Rwanda, bwagaragaje ko 79.4 % batishimiye umushahara bahembwa.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe guhera umwaka ushize, bwakorewe ku bakozi batandukanye bo mu ngo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyavuyemo bigaragaza ko abishimiye umushahara bahembwa ari 20.6 % mu gihe 79.4% batishimiye uwo mushahara.

Muri rusange, ubushakashatsi bwagaragaje ko umukozi wo mu rugo mu Rwanda ku kwezi ahembwa amafaranga ari hagati ya 5000 Frw na 20 000 Frw. Ushyize ku mpuzandengo, umukozi wo mu rugo ahembwa 16 500 Frw.

Icyakora hagaragajwe ko ushyizemo ibindi abakozi benshi bahabwa n’abakoresha babo birimo kugaburirwa, guhabwa icumbi, gukoresha ibikoresho bimwe n’ibya ba nyir’urugo, ngo umukozi wo mu cyaro ku kwezi agendwaho n’ibifite agaciro ka 66 500 Frw naho mu mujyi agendwaho n’ibifite agaciro ka 126 500 Frw.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urubuga rw’Umurimo n’Ubuvandimwe bw’Abakozi COTRAF Rwanda , Gasore Séraphin, yabwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko nubwo abakozi bo mu rugo batishimiye umushahara bahabwa, akenshi batabanza kureba kuri ibyo bindi bibagendaho.

Yavuze ko baramutse bahisemo kwicumbikira, bagasaba amafaranga menshi bishobora gutuma babura akazi kuko atari benshi babasha kubishyura ayo bakeneye.

Ati “Iyo aba yikemurira ibibazo ubundi yasaba menshi cyane kurusha ayo abona ariko yagira ikibazo cyo kubona akazi kuko abashobora kubona ibyo asaba ni bakeya ariko kuko basa n’abasangira ibyo bafite, bigabanya ibimugendaho bifatika by’amafaranga bigatuma abona akazi.”

Kwibuka30

Abagera kuri 92.4 % bavuze ko bahabwa umushahara wabo ku gihe giteganyijwe, naho 7.6 % bavuze ko batawuhabwa ku gihe cyateganyijwe.

Mu bindi byagaragajwe mu bushakashatsi nuko 94.1 % basanze bafite ubwishingizi mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé .

Abenshi bagaragaje kandi ko bafata ku mafunguro amwe n’ay’abakoresha babo, 41.2 % bavuze ko bafite icyumba cyabo bwite bararamo mu nzu imwe n’abakoresha babo, 29.4% bafite icyumba bararamo hanze y’inzu nini naho 19.1 % barara mu byumba bimwe n’abana bo muri urwo rugo.

Gasore yavuze ko uburyo umukozi afatwa nabyo bikwiriye kwitonderwa cyane n’abakoresha kuko iyo afashwe nabi n’akazi ashobora kugakora nabi kandi bikagira ingaruka zikomeye.

Yagize ati “Bigira ingaruka iyo ufatwa nk’umuntu utari umwe mubo muri urwo rugo. Urarya ibyawe, mu gihe n’ibindi abandi bari kurya ari wowe wabitetse, hanyuma ukaryama hanze hamwe n’amakara cyangwa se mu ivumbi. Uwo muntu kunezerwa no kunyurwa kwe ntabwo ari kwinshi cyane.”

“Umuntu wita ku rugo, urera abana ni akazi ko kwitondera. Ubundi umuntu ukora ako kazi yakabaye ari we ubayeho anezerewe, avuga ati aba bantu dukorana bampa agaciro reka nanjye nkore ibyo nshoboye banezerwe. Iyo ari umuntu mufata nk’udafite agaciro, ashobora kubahima akabereka ko hari ibyo ashoboye mudashoboye.”

Mu babajijwe, 23.5 % bavuze ko kujya gukora akazi ko mu rugo babitewe n’ubukene, abandi ni abashaka kubaho bitunze, mu gihe hari n’abahunga amakimbirae ari mu miryango yabo.

Zimwe mu ngorane abakozi bo mu rugo bagaragaje bahura nazo harimo kubura amategeko yihariye agenga akazi kabo, kugirirwa nabi, gutotezwa, gukubitwa, gusuzugurwa, guterwa ubwoba, gufatwa ku ngufu, kubuzwa amahemwemo . umushahara udahagije n’ibindi.

Kigali
Leave A Reply

Your email address will not be published.