Bernard Makuza wabaye ministre w’intebe yitabiriye isiganwa ry’amagare ryo mu Bugesera

12,110
Kwibuka30

Bernard Makuza wabaye Minisiteri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda yitabiriye isiganwa ry’amagare ryo kwinezeza hamwe n’Ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team.

Ikipe ya Bugesera y’Amagare isanzwe itumira abantu batandukanye, bagasiganwa na yo mu buryo bwo kwinezeza.

Nyuma y’uko abakinnyi b’iyi kipe bamusabye kujya gusiganwa na bo, Bernard Makuza yitabiriye ubutumire bwa Bugesera Cycling Team, aho mu bandi basiganwe harimo Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Nkuranga Alphonse.

Isiganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2020, ryahagurukiye ku Biro by’Umurenge wa Nyamata, abaryitabiriye bakora intera y’ibilometero 44 mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota 34, aho bageze i Gako bagahindukira, basoreza ahakorera Gasore Serge Foundation.

Makuza wari kumwe n’umuryango we, yashimiye abakinnyi ba Bugesera Cycling Team bamutumiye, abasaba gukomeza guteza imbere impano zabo no kudacika intege.

Kapiteni wa Bugesera Cycling Team, Nirere Xaverine, yavuze ko we na bagenzi be bishimiye kugira amahirwe yo gutwarana igare n’abarimo Bernard Makuza.

Ati “Ni ibintu byadushimishije kuba twatwaye igare hamwe n’abayobozi, ntabwo ari amakipe yose agira ayo mahirwe. Twaricaye turamwandikira ku mbuga nkoranyambaga, tumusaba ko yaza tukifatanya.”

“Bitwereka ko dushyigikiwe kandi kuba abayobozi bo hejuru baza gusiganwa n’abana hari byinshi bituma bikemuka bikanateza imbere impano zacu.”

Kwibuka30

Umuyobozi wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yavuze ko gutumira abayobozi batandukanye mu masiganwa yo kwinezeza ari igitekerezo kigirwamo uruhare n’abakinnyi b’ikipe.

Ati “Nk’ikipe ya Bugesera Cycling Team tujya tugira Challenge dushyira kuri Twitter, tugatumira umuyobozi runaka. Ku Bunani twari twatumiye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, ubu twari twatumiye abandi batandukanye, nyakubahwa Bernard Makuza yemera kuza gusiganwa natwe.”

“Ni ibitekerezo biba byaturutse mu bakinnyi ndetse no muri Komite ya Bugesera Cycling Team kandi bizakomeza kubaho.”

Visi Perezida wa kabiri wa Ferwacy, Nkuranga Alphonse, yavuze ko abakinnyi ba Bugesera Cycling Team bagize igitekerezo cyiza bityo bakwiye gushyigikirwa.

Ati “Bisobanuye ko yaba umubyeyi cyangwa umuyobozi ku rwego rumwe cyangwa urundi, akwiye gushyigikira iki gikorwa cy’aba bana kuko bagira ishyaka.”

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare y’abagore kugeza ubu ifite abakinnyi batandatu barimo babiri bakiri bato.

Yatangiye gukina amarushanwa ya FERWACY, binyuze muri Rwanda Cycling Cup muri Kanama, mu isiganwa rya Rwamagana Circuit, isoza umwaka ushize wa 2019 ikinnye amasiganwa atandatu.

Ifashwa n’Umuryango Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera ndetse na Jibu nk’umuterankunga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.