Umusirikare warashe umusore amwibeshyeho amushinja gutera umukobwa we inda yahamijwe icyaha akatirwa Burundu
Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo rwahamije Maj. Godfrey Mudaheranwa uzwi nka Kirikiri icyaha cyo kwica yabigambiriye umusore witwa Gashayija Sam amurashe amushinja ko yari yarateye umukobwa we inda.
Yahamijwe n’icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu no gutanga indishyi ku muryango we ingana na miliyoni 18.8 Frw.
Ubwo Gashayija Sam na mugenzi we bari bavuye gukina umupira mu masaha y’umugoroba nka saa moya ku munsi wo ku cyumweru, banyuze ahantu herekanirwaga Film ku kabari k’uwitwa Niyigaba gusa ntibahatinze kuko bahise bakomeza batashye, maze Maj Mudaheranwa aba arababonye dore ko yari yiriwe muri ako kabari ari kunywa inzoga arabakurikira.
Uyu musirikare yarashe uyu muhungu w’imyaka 17 ku mugoroba wo kuwa 29 Mutarama mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari Nyamirama mu gasantere ka Cyinteko.
Abaturage bari bahari biba bavuze ko yamurashe amasasu abiri harimo rimwe yamurashe mu bitugu rigahingukiranya imbere n’irindi yamurashe mu mutwe.
Intandaro yo kurasa uyu mwana ngo yari yamwitiranyije na mugenzi we bari kumwe, aho yavugaga ko abangamiwe n’uburyo yamutereye inda umukobwa.
Bamwe mu baturage batifuje kugaragaza amazina yabo bari bahari, babwiye IGIHE ko uyu musirikare yari amaze iminsi abihigira ko azagirira nabi umwana w’umusore umuteretera umukobwa.
Abaturage bavuga ko abana bamuciyeho aho yanyweraga niko kubakurikira.
Umwe yagize ati “Ninjye wajyanye na we yapfuye mpari, byari ku cyumweru ava gukina umupira ari kumwe na bagenzi be babiri, abana baca ahantu herekanirwa filimi ku kabari ka Niyigaba, ntabwo bahatinze bahise batambika batashye nuko uwo musirikare yari yiriwe anywera hafi aho aba arababonye byari nka saa moya aba abagenze inyuma.
Nuko ahagarika wa mwana ataranahindukira ahita amukubita isasu umwana agwa ahongaho undi aramwegera ahita amurasa irindi sasu mu mutwe abaturage biruka bavuza induru mu gasantere kose nawe abona bikomeye arahunga ariko aza gufatwa. Twahise tumujyana kwa muganga Kabarore batwohereza Kiziguro umwana aba ariho apfira.”
Undi muturage yavuze ko mbere yo kurasa uwo mwana yari yabanje kunywa inzoga nyinshi muri ako gasantere ndetse ngo yari amaze iminsi abihigira avuga ko azarasa umusore wari umaze iminsi amuteretera umukobwa nubwo byarangiye arashe utari we.
Mukakarangwa Immaculée ubyara uyu mwana wishwe yabwiye IGIHE ko umuhungu we yari afite imyaka 17 akaba yarigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.
Ati “Uriya musirikare yiregura avuga ko atari we yashakaga kurasa kandi koko nibyo kuko ntabwo bari banaziranye, turifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo, mu makuru dufite nuko aho yari yicaye ari kunywa inzoga yari yahereye kare yigamba ko agomba kurasa umusore umuteretera umukobwa.”
Uwari Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda icyo gihe, Lt. Col. Innocent Munyengango, yatangaje ko koko uwo musirikare ari gukurikiranwa n’urukiko nyuma yo kurasa umuntu aho byarangiye anahanwe.
Comments are closed.